Trump yongeye kugerwa amajanja

Umugabo w’imyaka 38 y’amavuko yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano muri Leta ya California yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma yo gufatirwa hafi y’ikibuga cya Golf cya Perezida Donald Trump afite imbunda n’amasasu abujijwe n’amategeko, mu gihe Perezida Trump yari ategerejwe kuhagirira ibirori byo gukusanya inkunga y’Ishyaka ry’Abarepubulikani.

Uyu mugabo witwa Jeanine John Taele yatawe muri yombi ku Cyumweru nyuma ya saa cyenda n’igice z’amanywa (isaha yo muri Amerika), ubwo abashinzwe umutekano babonaga ari kuzenguruka ahantu hose h’icyo kibuga cya Golf cya Trump National Golf Course giherereye i Rancho Palos Verdes, mu gace gakize kari ku nkombe z’inyanja hafi y’umujyi wa Los Angeles.

Ishami rya Polisi ya Los Angeles ryatangaje ko Taele yari amaze igihe agenda mu kibuga cya Golf afata amafoto n’amashusho ndetse agaragara nk’uri gukurikirana uburyo ibikorwa byo kurinda Perezida Trump byategurwaga.

Abapolisi bavuga ko amakuru yatanzwe n’abakozi ba leta bakora mu ibanga, babonye uwo mugabo agaragaza imyitwarire idasanzwe, ari yo yatumye batangira kumukurikiranira hafi mbere yo kumufata.

Nyuma yo kumuhagarika no kumusaka, basanze yari yitwaje imbunda ntoya (pistolet) ndetse afite ububiko bw’amasasu (magazine) bwashoboraga kwakira amasasu 16, burimo amasasu ya hollow point, ubwoko bw’amasasu bugenewe guteza ibikomere bikomeye cyane iyo bukubise umuntu.

Yari asanzwe ashakishwa kubera ubujura

Mu iperereza ryakurikiyeho, abashinzwe umutekano basanze Jeanine John Taele yari asanzwe ashakishwa na Polisi yo mu Mujyi wa El Segundo ku byaha bifitanye isano n’ubujura.

Mu modoka ye yari aparitse muri icyo kibuga cya Golf, basanzemo indi mbunda yari yuzuye amasasu ndetse n’ubundi bubiko bw’amasasu na bwo burimo amasasu ya hollow point.

Itegeko rya California ribuza gukoresha cyangwa gutunga ububiko bw’amasasu burenza amasasu 10, kubera impungenge z’uko bwakwifashishwa mu bitero bihitana abantu benshi. Ni imwe muri leta zifite amategeko akomeye cyane agenga intwaro muri Amerika.

Ku wa Mbere, abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (FBI), binyuze mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba (Joint Terrorism Task Force), bafatanyije n’abagenzacyaha ba Los Angeles, basatse urugo rwa Taele ruherereye mu Mujyi wa Downey.

Muri urwo rugo habonetse:

  • Imbunda ndende yo mu bwoko bwa AR yahinduwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko;
  • Imbunda ya pistolet ya .45;
  • Ikoti ririnda amasasu (body armour);
  • Ububiko bunini bw’amasasu burengeje ubwemerewe;
  • Amasasu menshi y’imbunda nto n’imbunda ndende;
  • Ibitabo byinshi byandikwagamo inyandiko abashinzwe iperereza bavuze ko zikubiyemo amagambo ateye impungenge.

Ibi byatumye iperereza rirushaho kwagurwa kugira ngo hamenyekane niba yari afite umugambi wo kugaba igitero cyangwa niba hari abandi bantu bakorana.

Nta gihamya irerekana ko yashakaga kwica Trump

Nubwo yafatiwe hafi y’aho Perezida Trump yari ategerejwe, inzego z’umutekano zavuze ko kugeza ubu nta kimenyetso gifatika kirerekana ko Taele yari agamije kugirira nabi Perezida w’Amerika.

Kugeza ubu, akurikiranyweho ibyaha birimo gutunga imbunda yahishe no gutunga amasasu n’ibikoresho bibujijwe n’amategeko. Abashinjacyaha bavuga ko bishoboka ko hari ibindi byaha ashobora kongererwa nyuma y’uko iperereza rirangiye.

Urwego rw’ibanga rushinzwe kurinda Perezida w’Amerika na rwo ruri gufasha muri iri perereza.

Abashinzwe umutekano bagize bati: “Nta makuru agaragaza ko abaturage bari mu kaga ako ari ko kose, ariko iki kibazo cyerekanye akamaro ko gukomeza kuba maso no gukorana hagati y’inzego zitandukanye zishinzwe umutekano kugira ngo ibikorwa bikekwa bihagarikwe bitaraba ikibazo gikomeye.”

Perezida Donald Trump yari yagiye muri California mu ruzinduko rudasanzwe, aho yari afite gahunda yo kwitabira ibirori byo gukusanya inkunga y’Ishyaka ry’Abarepubulikani byabereye kuri icyo kibuga cya Golf.

Byari biteganyijwe kandi ko atanga ijambo rikomeye anenga Guverineri wa California, Gavin Newsom, umwe mu banyapolitiki bavuga ko bashobora kwiyamamariza kuyobora Amerika mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2028, nyuma y’uko manda ya kabiri ya Trump izaba irangiye.

Nyuma y’uruzinduko rwa California, Trump yari ategerejwe gukomereza ibikorwa bye byo kwiyegereza abamushyigikiye i Las Vegas muri Nevada, aho yari afite indi nama n’abayoboke b’Ishyaka ry’Abarepubulikani.

Umutekano wa Trump wakajijwe nyuma y’ibitero byamugabweho

Ibi bibaye mu gihe Perezida Donald Trump amaze imyaka mike ahura n’ibibazo bikomeye by’umutekano.

Mu bihe bitandukanye, yacitse yarokotse ibikorwa bitatu byagerageje kumuhitana cyangwa kumugirira nabi. Ibyo byatumye urwego rw’abarinda perezida rusubiramo uburyo rumurinda, rwongera umubare w’abarinzi ndetse runoza ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugenzura abantu basura ahantu Perezida aba agiye.

Nyuma y’igeragezwa riheruka ryabereye i Washington, aho umugabo witwaje intwaro yinjiye muri hoteli hafi y’aho Trump yari ari mu musangiro, inzego z’umutekano zatangaje ko zigiye kuvugurura amabwiriza yose yo kurinda Perezida kugira ngo hirindwe icyuho icyo ari cyo cyose cyakoreshwa n’abagizi ba nabi.

Impungenge zikomeje kwiyongera mbere y’amatora

Abasesenguzi bavuga ko uko ibikorwa byo kwiyamamaza mbere y’amatora yo hagati ya manda yo mu Gushyingo 2026 bigenda byiyongera, ari na ko impungenge z’umutekano ku bayobozi bakomeye b’Amerika zikomeza kwiyongera.

Amatora yo hagati ya manda azagena uko imyanya myinshi yo muri Kongere y’Amerika izagabanywa hagati y’Abarepubulikani n’Abademokarate, ibintu bishobora kugira uruhare rukomeye ku miyoborere ya Trump mu myaka isigaye ya manda ye.

Nubwo kugeza ubu nta gihamya yerekana ko Jeanine John Taele yari afite umugambi wo kugirira nabi Perezida Donald Trump, ifatwa rye ryafashwe nk’ikimenyetso cyerekana ko inzego z’umutekano zikomeje gukaza ingamba zo gukumira icyahungabanya umutekano w’umukuru w’igihugu mbere y’uko kiba.

Ifoto y’ikigereranyo yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano igaragaza Donald Trump imbere y’ikibuga cya Trump National Golf Club muri Kigali24

Ibitekerezo