Nyagatare: Abagizi ba nabi batemaguye abaturage 8
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Gicurasi 2026, abaturage bo mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare bavuze ko baraye mu bwoba nyuma y’igitero cy’abagizi ba nabi bateye abaturage bo mu tugari twa Gahurura na Rukomo ya Kabiri bakabatemagura.
Amakuru yatangajwe na BTN TV avuga ko abantu umunani (8) bakomerekeye muri icyo gitero, aho babiri muri bo barembeye ku Bitaro bya Gatunda mu gihe abandi batandatu bari kwitabwaho ku Kigo Nderabuzima cya Rukomo.
Abaturage bavuga ko icyo gitero cyabaye mu masaha y’ijoro abaturage benshi baryamye, abagizi ba nabi bakinjira mu ngo bagatera abaturage n’intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibindi bikoresho bikomeretsa.
Kugeza ubu inzego z’umutekano n’iz’ibanze zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abihishe inyuma y’icyo gitero ndetse bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
Iki gitero cyateye impungenge abaturage bo muri ako gace, basaba ko umutekano wakazwa cyane cyane mu masaha y’ijoro kugira ngo hirindwe ko ibyabaye byakongera kubaho.


