AmakuruPolitiki

Abantu 9 bakurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe abantu icyenda (9) bari mu matsinda yitwaga ko akora ubucuruzi, bakaba bakekwaho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, gukoresha inyandiko mpimbano ndetse no kwihesha iby’undi hakoreshejwe uburiganya.

Aba bantu bafashwe nyuma y’iperereza ryakozwe na RIB rikomotse ku birego byatanzwe n’abaturage batandukanye. Amakuru agaragaza ko aba bakekwaho gushuka abantu bababwira ko babagurisha imbuto z’igihingwa cya Quinoa, nyamara mu by’ukuri babahaga uburo basize irangi ry’umukara kugira ngo buse n’izo mbuto.

Abakekwaho ibi byaha bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Remera na Kicukiro, mu gihe dosiye za bo zamaze gutunganywa zikaba zigiye gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo zikurikiranwe mu mategeko.

RIB yashimiye inzego zitandukanye n’abaturage bagize uruhare mu itabwa muri yombi ry’aba bantu. Yanongeye kwibutsa abatekereza gukora ibyaha nk’ibi kubireka, ishimangira ko izakomeza guhashya no gukurikirana abica amategeko aho bari hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *