AmakuruUbuzima

Uko ibitaro byo muri Pakistan byanduza abana virusi itera SIDA

Icyitonderwa: Iyi nkuru irimo amakuru ashobora kubabaza abasomyi

Mohammed Amin, umwana wari ufite imyaka umunani, yitabye Imana nyuma y’igihe gito abaganga bamaze kumusanzamo virusi itera SIDA.

Nyina, Sughra, yavuze ko mbere yo gupfa, yari afite umuriro ukabije cyane ku buryo yasabaga kuryama mu mvura kugira ngo agabanye ububabare, kuko yumvaga ameze nk’uwatwitswe n’ibintu bishyushye cyane.

Mushiki we Asma w’imyaka 10, ubwo yavuganaga na BBC dukesha iyi nkuru ari hafi y’imva ya murumuna we, yavuze ko nubwo bajyaga bagirana amakimbirane asanzwe mu bana, yamukundaga cyane.

Nyuma y’uko Mohammed agaragayeho ubwandu, na Asma na we yarapimwe basanga yaranduye virusi itera SIDA. Umuryango wa bo uvuga ko aba bana bombi bashobora kuba barandujwe n’inshinge zakoreshejwe mbere, igihe bavurirwaga mu bitaro bya leta bya Taunsa, mu Ntara ya Punjab muri Pakistan.

Umwana w’imyaka 10 bamusanzemo virus itera SIDA mu gihe nyina nta yo bamusanzemo (BBC)

Aba bana bari mu bandi 331 bagaragajwe n’ikorwa ry’iperereza rya BBC Eye ko banduye virusi itera SIDA muri uwo mujyi hagati y’Ugushyingo 2024 n’Ukwakira 2025.

Mu mpera za 2024, nyuma y’uko umuganga wo mu ivuriro ryigenga agaragaje ko hari isano hagati y’iki cyorezo n’ibitaro bya THQ Taunsa, ubuyobozi bwa ho bwatangaje ko bugiye gukurikirana ikibazo no guhagarika umuyobozi w’ibyo bitaro, ibyaje gukorwa muri Werurwe 2025.

Icyakora, iperereza rya BBC Eye ryagaragaje ko nubwo ibyo byatangajwe, ibikorwa bishobora guteza ubwandu bikomeye. Mu masaha arenga 30 bafatiyemo amashusho mu ibanga mu bitaro bya THQ Taunsa mu mpera za 2025, hagaragaye inshinge na serenge zikoreshwa inshuro nyinshi ku barwayi batandukanye.

Nubwo hataramenyekana niba bamwe mu bana bafashwe amashusho bafite virusi itera SIDA, ubu buryo bushyira ubuzima bwa bo mu kaga gakomeye ko kwandura.

Umuhanga mu by’indwara zandura, Dr. Altaf Ahmed, yavuze ko n’iyo hakoreshejwe urushinge rushya kuri serenge imwe, bishobora gukwirakwiza virusi ku bandi barwayi.

Hari abaganga bavura batambaye uturindantoki (BBC)

Iperereza ryagaragaje kandi ko hari abakozi bo mu bitaro batera inshinge batambaye uturindantoki, ndetse bamwe bagakora mu myanda y’ubuvuzi nta bwirinzi. Impuguke zavuze ko ibi bigaragaza ubuke bw’amahugurwa n’ubumenyi ku buryo bwo kwirinda ubwandu.

Nubwo ubuyobozi bushya bw’ibitaro bwahakanye ibyo byose, buvuga ko ayo mashusho ashobora kuba yarafashwe mbere cyangwa yarahimbwe, bugashimangira ko ibitaro bifite umutekano.

Ku rundi ruhande, Dr. Gul Qaisrani, umwe mu baganga ba mbere babonye iki kibazo, yavuze ko hafi y’abana bose banduye bari baravuriwe muri ibyo bitaro. Hari n’ababyeyi bagaragaje impungenge ku ikoreshwa ry’inshinge zakoreshejwe, ariko bakavuga ko batigeze bumvwa.

Amakuru yakusanyijwe agaragaza ko mu bana 97 bapimwe hamwe n’imiryango ya bo, bake cyane ari bo banduye virusi bayikuye ku babyeyi ba bo, bikerekana ko hari indi nzira yanduzemo benshi muri abo bana.

Nubwo ubuyobozi bw’intara ya Punjab bwafashe ingamba zirimo no guhagarika uwari uyoboye ibitaro, iperereza ryagaragaje ko nyuma y’igihe gito yongeye guhabwa undi mwanya mu rwego rw’ubuzima.

Abayobozi bashya bavuga ko bashyizeho ingamba zikomeye zo gukumira ikoreshwa nabi ry’inshinge no kongerera ubumenyi abakozi, ariko ibimenyetso bya BBC Eye bigaragaza ko hari ibikorwa bikomeje gushyira ubuzima bw’abarwayi, cyane cyane abana, mu kaga.

Nubwo ibyo byose byashyizwe ahagaragara, ubuyobozi bw’ibitaro buracyashishikariza abaturage gukomeza kuhivuriza, buvuga ko nta mpungenge zikwiye kubaho.

umuganga wo mu ivuriro ryigenda, mu 2024, yatunguwe n’uko umubare w’abana bandura wiyongera (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *