Ubworozi bw’amafi bukorerwa muri za kareremba mu Kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, bukomeje gutera imbere, aho umusaruro w’asosiyete ikora ubu bworozi wazamutse ku buryo bugaragara mu myaka itatu ishize.
Uyu mushinga watangiye mu myaka itanu ishize, ukaba ukorera mu gice cy’Ikiyaga cya Kivu mu gice giherereye mu murenge wa Kagano. Kugeza ubu, watangiye kugira uruhare rukomeye mu gutanga akazi no kongera amafi aboneka ku isoko ry’u Rwanda.
Ku wa 22 Nzeri 2026, ubwo uyu mushinga wamurikwaga ku mugaragaro, hagaragajwe ko utanga akazi ku bantu barenga 800, benshi bakaba ari abo mu Karere ka Nyamasheke.
Umusaruro nawo wiyongereye ku buryo bugaragara. Mu mwaka wa 2023, iyi sosiyete ya saruraga toni imwe y’amafi mu cyumweru, ariko ubu imaze kugera ku musaruro wa toni 32 kumunsi.

Intego ni toni 80 ku munsi
Umuyobozi w’iyi sosiyete, Bahizi Emmanuel, avuga ko intambwe imaze guterwa ari ikimenyetso cy’uko umusaruro ushobora kurushaho kwiyongera mu myaka iri imbere.
Ati:“Ubu niba tugeze kuri toni 32 ku munsi, ni ikimenyetso cy’uko tuzagera no kuri toni 80 ku munsi. Ni yo ntego dufite mu myaka itatu iri imbere.”
Ibi bivuze ko iyi sosiyete ishaka kongera cyane ubushobozi bwo korora no gusarura amafi, mu gihe u Rwanda rukomeje gushishikariza abikorera n’amakoperative gushora imari muri uru rwego.
Kivu Choice itanga 20% by’amafi yose mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko Kivu Choice yonyine itanga nibura 20% by’amafiyose aboneka mu Rwanda, ibi bigaragaza uruhare ubu bworozi bufite mu kongera umusaruro w’amafi mu gihugu.
Ubwo uyu mushinga wamurikwaga ku mugaragaro, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr.Telesphore Ndabamenye, yavuze ko Leta izakomeza gukorana n’abashoramari mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bw’amafi, ariko hakitabwa no ku kubungabunga ibidukikije.
Ati:“Twaganiriye n’abashoramari ko tuzakomeza imikoranire, tugakora n’abakora ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo urusobe rw’ibinyabuzima biba mu mazi bikomeze kubaho.”
Muri rusange, umusaruro w’amafi mu Rwanda umaze kugera kuri toni zirenga 52,000, nyuma y’uko Leta ishyizeho gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere ubworozi bw’amafi.
Abashoramari n’amakoperative barashishikarizwa gushora imari muri ubu bworozi bukorerwa muri za kareremba mu biyaga, cyane cyane mu cya Kivu, Rweru na Ruhondo.
Intego ni ukuzamura umusaruro w’amafi ukagera kuri nibura toni 82,000 ku mwaka bitarenze2035.
Ubworozi bw’amafi bukorerwa muri za kareremba ni uburyo bwo kongera amafi aboneka ku isoko, guhanga imirimo no guteza imbere ubukungu bw’abaturage batunzwe n’uburobyi n’ubworozi bw’amafi.

Ibitekerezo