Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) ku rwego mpuzamahanga, AI for Good Global Commission.
Ni komisiyo nshya yashyizweho n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU) ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye, igamije guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano mu guteza imbere imibereho y’abaturage ku Isi.
Umukuru w’Igihugu afatanyije iyi nshingano n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Salesforce, Marc Benioff, Umunyamabanga Mukuru w’ishami rya Loni rishinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho (ITU), Doreen Bogdan-Martin, akaba Umuyobozi wungirije.
Intego nyamukuru y’ishingwa ry’iyi komisiyo ni uguharanira ko AI igira uruhare rukomeye mu kugabanya ubusumbane bw’ibihugu mu rwego rw’ikoranabuhanga, rigahuza kurushaho ibikize n’ibiri mu nzira y’iterambere.
Komisiyo ya AI for Good Global Commission igizwe n’abanyamuryango 44 barimo abakuru b’ibihugu, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, abashakashatsi n’abayobozi b’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga ku Isi.
Mu bagize iyi komisiyo harimo kandi abayobozi ba Microsoft, NVIDIA, Amazon, Anthropic, Accenture na Cohere, bazafatanya gutanga umurongo ku buryo AI yakwifashishwa mu nyungu rusange.
Mu nshingano z’iyi komisiyo harimo gutanga inama ku mikoreshereze ya AI ku rwego mpuzamahanga, guteza imbere ubufatanye hagati ya za Guverinoma, ibigo by’ikoranabuhanga n’imiryango mpuzamahanga.
Harimo kandi gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubyaza umusaruro AI, ndetse no gushyiraho amahame azatuma ikoreshwa ryayo ritabangamira uburenganzira bwa muntu cyangwa ngo riteze ibindi bibazo.
Iyi komisiyo kandi izareba uburyo AI yakwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs), binyuze mu guteza imbere serivisi z’ubuzima, uburezi, ubuhinzi, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kongera amahirwe y’ubukungu ku baturage.
Kuba Perezida Kagame yagizwe Umuyobozi Mukuru wa AI for Good Global Commission, ni ikimenyetso cy’icyizere amahanga amufitiye mu bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga.
Inama ya mbere y’iyi komisiyo iteganyijwe kuba ku wa 8 Nyakanga 2026 i Geneva mu Busuwisi, mu gihe hazaba hateraniye inama mpuzamahanga ya AI for Good Global Summit 2026.
Inyungu ku u Rwanda?
Mu myaka yashize, u Rwanda rwakomeje gushyira imbere gahunda zo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, guteza imbere serivisi z’ikoranabuhanga no gushora imari mu bushakashatsi kuri AI.
Ku wa 8 Kanama 2026 ni bwo uRwanda rwatangaje ko hagiye gushyirwaho ikigo cy’igihugu gishinzwe AI, kizafasha mu kwihutisha iterambere, guhanga ibishya, gushyira mu bikorwa ishoramari no kunoza imiyoborere.
Mu mwaka wa 2025, mu mujyi wa Kigali habereye Inama Mpuzamahanga ya Global AI Summit on Africa, yahuje abayobozi n’inzobere mu ikoranabuhanga zaturutse hirya no hino ku Isi.

Ibitekerezo