Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yihanganishije Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango w’umwami ndetse n’abaturage ba Qatar nyuma y’urupfu rwa Emir w’icyubahiro (Father Amir), Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, wari umwe mu bayobozi bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yavuze ko yifatanyije mu kababaro n’umuryango w’ibwami wa Qatar ndetse n’abaturage ba yo muri ibi bihe bikomeye.
Yagize ati: “Nihanganishije byimazeyo umuvandimwe wanjye, Nyakubahwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango we n’abaturage ba Qatar ku rupfu rwa Nyakubahwa Father Amir Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.”
Perezida Kagame yavuze ko Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani azahora yibukwa nk’umuyobozi wari ufite icyerekezo kirekire, wahinduye Qatar igihugu gikomeye kandi gitera ishema ku rwego mpuzamahanga.
Yashimangiye ko umurage yasize uzakomera imyaka myinshi, kuko waranzwe no gukorera abaturage be, guteza imbere igihugu no kwimakaza ubufatanye n’ubucuti hagati y’ibihugu.
Perezida Kagame yongeyeho ko muri ibi bihe by’agahinda, we ubwe n’abanyarwanda bose bifatanyije na Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ndetse n’abaturage ba Qatar.
Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani yabaye Emir wa Qatar kuva mu 1995 kugeza mu 2013, mbere yo guha ubutegetsi umuhungu we, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani. Mu gihe cy’ubuyobozi bwe, Qatar yateye imbere ku buryo budasanzwe mu bukungu, ibikorwa remezo, uburezi, ubuvuzi n’ikoranabuhanga, ndetse iba kimwe mu bihugu bifite ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Ni na we wagize uruhare rukomeye mu kwagura ibikorwa bya Al Jazeera, kimwe mu bitangazamakuru bikomeye ku isi, ndetse ashyira imbaraga mu ishoramari mpuzamahanga no gutegura ibikorwa bikomeye birimo n’igikombe cy’isi cya FIFA Qatar 2022, cyabereye muri iki gihugu nyuma y’imyaka myinshi y’imyiteguro.
U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, ishoramari, ubukerarugendo n’iterambere ry’ibikorwa remezo. Mu myaka yashize, Perezida Kagame na Emir Sheikh Tamim bagiye bahura inshuro nyinshi baganira ku buryo bwo kurushaho guteza imbere uwo mubano.
Ibihugu byombi byagiranye amasezerano mu nzego zitandukanye, harimo ubufatanye hagati ya RwandAir na Qatar Airways, ndetse Qatar ikaba yarashoye imari mu mushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, kimwe mu bikorwa remezo bitegerejweho guteza imbere ubwikorezi n’ubucuruzi mu karere.
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bugaragaza ubucuti bukomeye hagati y’u Rwanda na Qatar, ndetse bunashimangira ko ibihugu byombi bikomeje gushyigikirana no gukomeza umubano wa dipolomasi n’ubufatanye mu bihe byiza no mu bihe by’amage.


Ibitekerezo