Perezida Kagame yakomoje kuri Kayumba Nyamwasa, Karegeya,n’abandi

Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko hari Abanyarwanda barimo abakuwe mu buhungiro, bahabwa amahirwe arimo ay’imirimo ikomeye muri Leta hagamijwe kubaka igihugu cyunze ubumwe, ariko ko nyuma bahindutse ibikoresho by’ababa mu mahanga babashutse ko bashobora kuba ba Perezida.

Ati “Abo bose mureba, bamwe baba hanze, abitwa ba Kayumba, abapfuye ba Karegeya, abitwa ba Rudasingwa, harimo n’abandi benshi bari abacuruzi. Abacuruzi na bo bamwe bakibonamo ba Perezida, nta n’icyo bitwaye ariko bakanibonamo abazategeka ba Perezida. Murabyumva icyo nshaka kuvuga.”

“Nkaba ndi aha ndi Perezida ariko nkoreshwa n’umucuruzi. Akaza mu gitondo akubwira ngo ‘Urabizi? Uyu ntabwo nkimushaka ko aba Meya, ko aba Minisitiri, hari abanda mfite’, nkabazana nkabaguha, Perezida akabemeza! Byabayeho, murabizi. Ariko ntabwo byabayeho muri uru Rwanda rushya. Ntabwo byashoboka, ntabwo byakunda.”

Yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika, yabereye mu Intare Arena, yitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, abanyamuryango ba Unity Club n’abandi bayobozi.

Perezida Kagame yavuze ko mu mateka yo kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, habayeho abantu bamwe bari mu buyobozi cyangwa hafi yabwo, bagiye bahinduka ibikoresho by’abatifuriza ineza u Rwanda.

Kayumba Nyamwasa yahoze ari umwe mu basirikare bakomeye mu Rwanda.

Yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, aba n’umuyobozi mu nzego z’ubutasi, nyuma agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde.

Mu 2010 yatorotse ubutabera bwari buri kumurikiranaho ibyaha bitandukanye ahungira muri Afurika y’Epfo, ahageze ashinga umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Patrick Karegeya wabaye mu nzego z’ubutasi z’igisirikare cy’u Rwanda, yahunze avuye muri Gereza, aho yari amaze umwaka akurikiranyweho ibyaha byo gusuzugura abamukuriye mu gisirikare.

Ari mu bashinze RNC, apfa mu 2013.Théogène Rudasingwa we yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aba n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika.

Na we yahunze amaze iminsi abazwa uburyo yanyereje amafaranga mu iyubakwa rya Hotel Intercontinental [Serena y’ubu] ndetse imitungo ye imwe n’imwe ayandika ku bandi, arabibazwa bigeza n’aho afungwa, asohotse muri gereza ahita ava mu gihugu. Nawe ari mu bashinze RNC.

Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo cyari kirenze kuba umuntu yakwibona mu mwanya w’ubuyobozi.

Yavuze ko habayeho n’abacuruzi cyangwa abandi bantu bifuzaga gukoresha ubutegetsi, bashaka ko perezida aba umuntu bashobora gutegeka, bakamubwira uwo bashaka ko aba minisitiri cyangwa meya.

Yavuze ko kimwe mu byiza Unity Club yakoze ari ugufasha abantu kurekura imyumvire mibi, icyabakomezaga mu mateka mabi, n’ibyabateraga kuguma mu nzira ishobora gusubiza igihugu inyuma.

Perezida Paul Kagame yavuze kuri bamwe mu bahoze mu nzego zikomeye z’igihugu, barimo Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya na Théogène Rudasingwa (photo:RBA)

Ibitekerezo