“Ibihano biratubabaza, ariko twababara kurushaho tutakoze ibyo dukora” – Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ibihano byafatiwe u Rwanda bibabaza, ariko ashimangira ko igihugu cyari kubabara kurushaho iyo kidafata ingamba kiri gufata ubu.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu nama ya Africa CEO Forum iri kubera i Kigali kuri uyu wa Kane, aho yabajijwe uko yitwara imbere y’igitutu cya politiki mpuzamahanga, cyane cyane mu bihe bamwe bavuga ko “ufite imbaraga ari we uba afite ukuri”.
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye ari uko Afurika idakoresha ubushobozi n’imbaraga ifite, bigatuma ibihugu bikomeye bikora ibyo bishakiye.
Ati: “Hari aho ibihugu bifite imbaraga bifata inkoni bigakubita uwo bishakiye, ndetse ntibikibihisha”.
Mu kwezi kwa gatatu, Leta ZUnze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano bamwe mu bayobozi b’igisirikare cy’u Rwanda, ivuga ko rwohereje ingabo n’intwaro gufasha umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amerika kandi yashinje leta ya Kinshasa gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko hari igihe ibihugu bifata ibihano bishingira ku nyungu za byo aho kureba ukuri ku kibazo.
Abajijwe niba yavugaga ku nyungu zishingiye ku mabuye y’agaciro yo muri Congo, yasubije mu buryo butaziguye ati: “Ibyo biri ku karubanda, nta byinshi mfite byo kubivugaho”.
U Rwanda rumaze igihe rushinja Amerika kubogamira kuri DR Congo mu gufata ibyemezo bijyanye n’iki kibazo.
Kagame kandi yavuze ko ibihano bitazatuma u Rwanda rucika intege cyangwa ruhindura icyerekezo cya rwo.
Ati: “Sinigeze manika amaboko mu bihe byari bibi kurusha ibi. Ibi si byo bihe bibi kurusha ibindi twanyuzemo”.
Yongeyeho ko nubwo ibihano bibabaza, igihugu cyumva ko kiri gukora ibyo kibona ko ari ngombwa ku mutekano wa cyo.
U Rwanda rukomeje guhakana ibirego byo kohereza ingabo muri DR Congo, rukavuga ko ibyo rwakoze byose ari ingamba zo kwirinda no kurinda umutekano wa rwo.


