AmakuruPolitiki

Umuhungu wa Perezida w’u Burundi yakoze amateka mu muryango

Madamu wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye, yagaragaje ibyishimo n’ishema byinshi nyuma y’uko umuhungu we, Allwin Jodel NDAYISHIMIYE, ageze ku yindi ntambwe ikomeye mu burezi bwe, asoza amasomo ya Kaminuza mu gihugu cya Dubai.

Mu butumwa yashyize kuri X, Angeline Ndayishimiye yavuze ko yishimiye cyane umuhungu we kubera umuhate, kwitanga no kugira amanota meza byamuranze mu rugendo rwe rw’amasomo, ibintu yavuze ko bibateye ishema rikomeye nk’umuryango.

Yagize ati: “Ndashimira byimazeyo umuhungu wanjye Allwin Jodel NDAYISHIMIYE wageze ku yindi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’amasomo ndetse abigezeho neza cyane. Ubwitange bwe, ukwihangana n’ubuhanga mu ishuri ni ishema rikomeye kuri twe.”

Allwin Jodel NDAYISHIMIYE, umuhungu wa Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye na Madamu Angeline Ndayishimiye, yarangije amasomo muri Rochester Institute of Technology Dubai aho yize ibijyanye n’Ubwubatsi (Architecture).

Aya makuru yakiriwe neza n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, benshi bashimira uyu musore kuba yarabashije kurangiza amasomo ye neza ndetse banashimira ababyeyi be uburyo bakomeje gushyigikira uburezi bw’abana babo.

Mu butumwa bwe kandi, Madamu Angeline Ndayishimiye yifurije umuhungu we intsinzi no kugira ejo hazaza heza mu buzima bwe bw’umwuga n’ahazaza he muri rusange.

Angeline Ndayishimiye n’Umuhungu we, Allwin Jodel NDAYISHIMIYE bishimiye impamyabumenyi
Allwin Jodel NDAYISHIMIYE
Umuryango wa Allwin Jodel NDAYISHIMIYE wishimiye intambwe yagezeho

AMAFOTO yakuwe ku rubuga rwa X rwa Angeline Ndayishimiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *