Polisi y’u Rwanda yakoze impinduka ku mpuzankano zayo
Polisi y’u Rwanda yatangiye kwambara impuzankano ziriho ikirango cy’ibendera ry’igihugu kiri mu mabara yijimye.
Ni ikirango kizajya kigaragara ku mpuzankano za polisi zisanzwe (combat uniforms), mu gihe izambarwa mu biro no mu birori (office and ceremonial uniforms) zo zizagumana ikirango cy’idarapo kiri mu mabara asanzwe.
Ni impinduka zatangiye gukurikizwa kuri uyu wa 27 Gicurasi 2026.
Mu 2025 Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, nacyo cyakoze impinduka ku mpuzankano yacyo, aho Ibendera ry’Igihugu ryambarwa ku maboko ryashyizwe mu mabara yijimye
Iyi mpinduka yakozwe yari ijyanye n’amahame ngenderwaho y’impuzankano za gisirikare, aho ibintu byose byambarwa bigomba kuba bifasha umusirikare kutaboneshwa n’umwanzi ku buryo bworoshye.
Icyo gihe Brig Gen Ronald Rwivanga wari umuvugizi wa RDF, yasobanuye ko impinduka zakozwe ku mpuzankano, zatewe nuko Ibendera ryari risanzwe riri mu mabara yerurutse cyane.
Ati “Ka kandi karabonaga cyane, aka karijimye, nta kindi. Impamvu ni ukuvanaho ariya mabara acyeye, nk’uko n’impuzankano twavuye ku mabara amwe tukajya ku yandi, kugira ngo ntabone cyane nk’uko yabonaga…Ubundi impuzankano ya gisirikare igomba kugira ’camouflage’.”
Amabara ya camouflage ni amabara yihariye akoreshwa kugira ngo umuntu, inyamaswa, cyangwa ikintu kitagaragara neza aho giherereye, kibashe kwibumbira mu mabara y’ibidukikije bikigose. Ayo mabara akunze kujya mu myenda cyangwa ku bintu mu buryo buvanze kugira ngo bishobore guhisha icyo kintu.
Camouflage ifasha kwihisha cyangwa kutagaragara neza, cyane cyane mu gihe hari ibyago byo kugabwaho igitero cyangwa mu gihe cy’ubwirinzi.

