RCS yasabye abagororwa barangiza ibihano kwirinda gusubira mu byaha.

Text size
Abagororwa basoje ibihano basabwe kwirinda gusubira mu byaha, Ifoto:imvaho nshya

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwibukije abagororwa barangiza ibihano by’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko bagomba kwitwararika kugira ngo batazongera gukora ibyaha bibasubiza mu Igororero.

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa MINUBUMWE iri guha abagororwa 256, barimo abagabo n’abagore, bitegura gusubira mu miryango yabo nyuma yo kurangiza ibihano bari barakatiwe.

Imvaho nshya yatangaje ko Aya mahugurwa yatangiye ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026, agamije kubafasha kongera kwinjira mu buzima bw’imiryango n’ubw’igihugu, ndetse no kubategura kugira uruhare mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Abitabiriye ni icyiciro cya 10 cy’iyi gahunda, aho benshi bakomoka mu Ntara y’Amajyepfo. Iyo ntara yonyine ifite abagororwa 227 muri 256 bitabiriye, harimo n’abamaze imyaka 30 bari muri gereza.

Umuyobozi Mukuru muri MINUBUMWE ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa, Kayumba Uwera Marie Alice, yabasabye gufata aya mahugurwa nk’amahirwe yo kwitegura neza ubuzima bwo hanze y’Igorora.

Yabasobanuriye ko amasomo bahabwa agamije kubafasha gusubirana umubano mwiza n’abandi Banyarwanda, kumva inshingano bafite mu gihugu no kumenya uruhare rwabo mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Muri aya mahugurwa kandi bigishwa amateka y’u Rwanda, ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uburyo bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Hibandwa kandi ku bikorwa bishobora gukomeza kubangamira inzira y’ubwiyunge, birimo guhakana cyangwa gupfobya ibyaha byakozwe, kwanga gusaba imbabazi no kudatanga amakuru afasha kumenya ahashyizwe imibiri y’abishwe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ku ruhande rwa RCS, Komiseri Mukuru Wungirije, CP Theos Badege, yasabye aba bagororwa kutazongera gukora ibyaha nyuma yo gusubira mu miryango.

Yagize ati: “Nta zina ry’umugororwa dufite hano twifuza ko rizongera kugaruka mu bitabo bya RCS. Mubiharanire kuko birashoboka.”

CP Theos Badege yabasabye kuzataha bafite ubushake bwo guhindura imyitwarire no kugaragaza ko amasomo n’ibihano banyuzemo hari icyo byabahinduyeho.

Yagize ati: “Mutangire mwitegure gutanga byinshi kugira ngo babone ko mwahindutse, mwitandukanye n’ikintu cyose cyatuma mwongera kwinjira mu muryango w’Igororero.”

Imibare yatanzwe na MINUBUMWE igaragaza ko abagororwa 2,103 bari bamaze guhabwa aya mahugurwa mu byiciro icyenda byabanje, kugeza ku cyiciro cya 9 cyarangiye muri Nzeri 2026.

Biteganyijwe ko icyiciro cya 10 kizasoza ku wa 28 Ukwakira 2026. Abagororwa bazaba bamaze kunyura muri iyi gahunda bose bazagera ku 2,629.

Abagororwa basoje ibihano basabwe kwirinda gusubira mu byaha, Ifoto:Imvaho nshya

Ibitekerezo