AmakuruPolitiki

RIB yafunze abayobozi bane bakekwaho gukoresha nabi ububasha mu gutanga ibyangombwa byo kubaka

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Gisurasi 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu bane bakekwaho ibyaha bifitanye isano no gukoresha ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite no kutubahiriza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka.

Abafashwe ni Niyomungeri Richard wahoze ari Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana, Kwisinga Jean Norbert ushinzwe imiturire mu Karere ka Rulindo, Ishimwe Frank ushinzwe imitangire y’ibyangombwa byo kubaka mu Karere ka Ngoma, ndetse na Ntirenganya Epimaque wakoraga nk’umuyobozi wa One Stop Center y’ubutaka mu Karere ka Gakenke.

RIB ivuga ko aba bantu bakekwaho gutanga ibyangombwa byo kubaka ku bantu batandukanye batubahirije igishushanyo mbonera cyemejwe, bakabikora bagamije inyungu zabo bwite.

Iri perereza riracyakomeje mu gihe hategurwa dosiye igomba gushyikirizwa Ubushinjacyaha, hagamijwe gukomeza gukurikirana aho bene ibi byaha bishobora kuba bikorerwa hose mu gihugu.

RIB yongeye kuburira abatanga ibyangombwa byo kubaka batubahirije amategeko, bagamije inyungu z’abantu ku giti cyabo, ko bagomba kubihagarika. Yibukije ko ibi bikorwa bibangamira imigendekere myiza y’imyubakire mu gihugu kandi ko bihanwa n’amategeko.

Imodoka ya RIB itwara abanyabyaha (Ifoto: Interineti)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *