Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (Association Rwandaise des Journalistes – ARJ) ryagejeje ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) inyandiko ndende isaba ko hafatwa ingamba zihamye zo kurinda abanyamakuru bafite uburenganzira bwo gukora umwuga wa bo, nyuma y’uko ryagaragaje ko mu myaka ibiri ishize hakomeje kwiyongera ibitero, ibitutsi, iterabwoba n’ihohoterwa bikorerwa abanyamakuru ku mbuga nkoranyambaga.
Iyo nyandiko yo ku wa 2 Nyakanga 2026, yashyizweho umukono na Perezida wa ARJ, Dan Ngabonziza, yandikiwe Umunyamabanga Mukuru wa RIB, isaba ko inzego zibifitiye ububasha zikora iperereza ku bantu bashinjwa gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gutoteza no gusebya abanyamakuru, ndetse ko ababigaragaraho bakurikiranwa hakurikijwe amategeko.
ARJ yashimye ubufatanye buri hagati ya Leta n’itangazamakuru
Mu ntangiriro z’iyi nyandiko, ARJ ivuga ko u Rwanda rumaze imyaka rufite ubufatanye bwiza hagati ya Leta, ibigo bya Leta n’itangazamakuru, ibintu ivuga ko byagize uruhare mu guteza imbere imiyoborere myiza, gukorera abaturage mu mucyo no kubafasha kubona amakuru yizewe.
Iri shyirahamwe rivuga ko itangazamakuru ry’umwuga rifite uruhare rukomeye mu kubaka demokarasi, guteza imbere ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no gufasha abaturage kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu.
ARJ ivuga ko nubwo ubufatanye buri hagati ya Leta n’itangazamakuru ari bwiza, mu myaka ibiri ishize hagaragaye abantu batandukanye barimo bamwe mu bafite imbuga za “YouTube”, abakora ibiganiro kuri interineti n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga, bakomeje kwibasira abanyamakuru ku giti cya bo.
Nk’uko iri shyirahamwe ribivuga, ibikorwa byagaragaye birimo:
- Gutuka no guharabika abanyamakuru;
- Kubatera ubwoba no kubakanga;
- Kubasebya no kubaharabika;
- Gukwirakwiza amakuru adafitiwe gihamya abafata nk’ukuri;
- Gukangurira abantu kubanga cyangwa kubibasira ku mbuga nkoranyambaga.
ARJ ivuga ko ibi bikorwa bitarenze kunenga ibikorwa by’itangazamakuru nk’uko ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bubiteganya, ahubwo bigamije gutesha agaciro abanyamakuru no kubacecekesha.
Iri shyirahamwe risobanura ko ryubaha uburenganzira bwa buri wese bwo kunenga itangazamakuru, ariko rikibutsa ko ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo budashobora guhinduka urwitwazo rwo gutuka, gutera ubwoba cyangwa gutesha agaciro undi muntu.
Rivuga ko umunyamakuru ushobora kuba yakoze amakosa hari inzira zemewe n’amategeko zo kubikemura, aho kumucira urubanza ku mbuga nkoranyambaga.
ARJ yavuze ko ibi bishobora kwangiza isura y’u Rwanda
Mu bindi byagarutsweho, ARJ ivuga ko gukomeza kugaragara kw’ibitero byibasira abanyamakuru bishobora kugira ingaruka ku cyizere abaturage bafitiye itangazamakuru no ku isura y’u Rwanda mu rwego mpuzamahanga.
Igaragaza ko hari igihe imiryango mpuzamahanga ndetse n’abakurikirana ibijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru bashobora gufata imyitwarire y’abantu ku giti cya bo nk’aho ihagarariye inzego za Leta cyangwa amashyaka ya politiki, mu gihe nta bimenyetso bibigaragaza.
Ni yo mpamvu isaba ko habaho ibisobanuro n’ingamba zifatwa hakiri kare kugira ngo imyitwarire y’abantu ku giti cya bo idafatwa nk’ihagarariye igihugu.
Yasabye ko ibimenyetso bibikwa mbere y’uko bisibwa
ARJ yasabye RIB gufata ingamba zihuse zo kubika ibimenyetso byose bishobora kwifashishwa mu iperereza, birimo amashusho, ibiganiro byatambutse imbonankubone (livestreams), inyandiko, ibitekerezo byanditswe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, amafoto n’andi makuru ya konti mbere y’uko bisibwa cyangwa bihindurwa.
Ibi ngo byafasha mu gukurikirana ibyaha bikekwa no kurinda ibimenyetso ngo bitazimira.
Yasabye ko amakimbirane ajyanye n’itangazamakuru abanza kunyuzwa muri RMC
ARJ yibukije ko amakimbirane afitanye isano n’imyitwarire y’abanyamakuru, imyandikire y’inkuru, ubunyamwuga cyangwa amakosa ashobora gukorwa mu itangazamakuru, akwiye kubanza gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), ari na yo ifite inshingano zo gusuzuma ibibazo birebana n’ubunyamwuga.
Icyakora, ivuga ko ibi bitabuza RIB, Polisi cyangwa inkiko gutabara mu gihe hari ibyaha cyangwa ibibazo by’umutekano bisaba kwihutirwa.
Yasabye ubufatanye bw’inzego zitandukanye
Mu byifuzo 12 bikubiye muri iyi nyandiko, ARJ yasabye:
- Gukora iperereza ku bakora ihohoterwa rikorerwa abanyamakuru;
- Kurinda abanyamakuru bakorerwa iterabwoba rifatika;
- Gushyiraho uburyo bwihuse bwo gutabara abanyamakuru bahuye n’ihohoterwa;
- Gukumira abantu bacira imanza ku mbuga nkoranyambaga;
- Gutandukanya neza abanyamakuru b’umwuga n’abakora ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga badafite ubunyamwuga bw’itangazamakuru;
- Gutegura ibiganiro bihuza inzego za Leta, abanyamakuru n’imiryango itandukanye kugira ngo barebere hamwe uko hakemurwa ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abanyamakuru kuri interineti;
- Gusuzuma niba amategeko ariho ahagije mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abanyamakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga.
“Kurengera abanyamakuru si ugushyigikira amakosa”
Mu gusoza ubutumwa bwa yo, ARJ yashimangiye ko kurengera abanyamakuru bitavuze kubarenganura mu gihe bakoze amakosa.
Yavuze ko umunyamakuru wakoze amakosa cyangwa icyaha agomba kubihanirwa hakurikijwe amategeko, ariko n’uwibasira umunyamakuru mu buryo bunyuranyije n’amategeko na we agomba kubiryozwa.
Iri shyirahamwe rivuga ko kubungabunga umutekano n’icyubahiro cy’abanyamakuru ari imwe mu nkingi zifasha itangazamakuru gukora akazi ka ryo mu bwisanzure, bityo bikagira uruhare mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko, demokarasi n’imiyoborere myiza.
Iyi nyandiko yashyikirijwe RIB, ariko kopi za yo zoherezwa no ku zindi nzego zirimo Inteko Ishinga Amategeko, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Polisi y’u Rwanda, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), imiryango ihuza abanyamakuru ndetse n’ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda.




Ibitekerezo