Amerika yaburiye abaturage ba yo bajya mu Rwanda, hari uturere yabasabye kwirinda
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika binyuze mu Ishami rya Leta rishinzwe Ububanyi n’Amahanga (Department of State), yongeye kuvugurura impuruza y’urugendo ku Rwanda ku wa 6 Gicurasi 2026, isaba abaturage ba yo “kongera kwitwararika” igihe bari mu Rwanda kubera ibyaha n’umutekano muke ushobora guterwa n’imvururu zo mu bihugu bituranyi.
Amerika yavuze ko nubwo u Rwanda rukomeje kuba igihugu gifite umutekano muri rusange, hari ibice bimwe bifite ibyago byinshi cyane, cyane cyane uturere twegereye umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Muri iyi mpuruza, Amerika yasabye abaturage ba yo kutajya mu bice bya:
Akarere ka Musanze, mu bilometero 10 uvuye ku mupaka wa RDC,
Akarere ka Rubavu, mu bilometero 10 uvuye ku mupaka wa RDC,
ndetse na n’Akarere ka Rusizi, mu bilometero 10 uvuye ku mupaka wa RDC.
Amerika yavuze ko ibi bice bishobora guhura n’ingaruka z’imirwano ibera mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo muri RDC, kuko hakorera imitwe myinshi yitwaje intwaro, abasirikare n’indi mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Yagize iti: “Ihohoterwa rishobora kwambuka umupaka rikagera mu Rwanda nta nteguza”.
Iyi mpuruza kandi igaragaza ko hari ubwiyongere bw’ibyaha birimo ubusahuzi bwo mu mifuka, kwambura abantu amasakoshi, ubujura bukoreshejwe intwaro ndetse n’ibitero byo gukubita abantu.
Amerika yavuze ko abakozi ba Guverinoma ya yo bakorera mu Rwanda basabwa kubanza guhabwa uruhushya rwihariye mbere yo kujya muri utu turere twavuzwe haruguru.
Yanibukije ko abajya gusura Pariki y’Ibirunga cyangwa iya Nyungwe bagomba kuba bafite uruhushya rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).
Mu nama yatanze ku baturage ba yo bifuza kujya mu Rwanda, Amerika yabasabye kwitwararika cyane cyane nijoro, kutarwanya abajura igihe batewe, gukomeza kuba maso aho bari hose no kugira gahunda y’ubutabazi mu gihe habaye ikibazo cy’umutekano.
Yanabashishikarije kwiyandikisha muri gahunda ya STEP ibafasha kubona amakuru y’umutekano no kuvugana n’Ambasade y’Amerika mu gihe habaye ibibazo byihutirwa.
Ambasade y’Amerika mu Rwanda iherereye i Kacyiru yavuze ko ikomeje gukurikirana uko umutekano uhagaze mu karere.

