Rurageretse hagati y’umujyi wa Kigali n’Aba-Agents ba MTN & Airtel
Mu Mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y’uko abakozi (Agents) ba sosiyete za MTN na Airtel bacururiza mu muhanda ya Kigali basabwe gukuraho imitaka yabo mu rwego rwo kwimakaza isuku.
Umunyamakuru wa ATV witwa Leonce Nyirimana Masengesho abinyujije kuri X (Twitter) yatangaje ko ibi yabihamirijwe n’abasore n’inkumi batanga serivise zizi sosiyete mu mujyi wa Kigali.
Mu butumwa yanditse bugira buti “Rwabuze gica hagati ya CityofKigali na agent ba MTNRwanda na airtelrw aho ba batanga service za Momo bavuga ko ngo mu rwego rwo kwimakaza isuku umujyi wababwiye gukuraho imitaka bari basanzwe batangiramo service.”
Ni ubutumwa bwatanzweho ibitekerezo byinshi n’abakoresha urubuga rwa X, gusa kugeza ubu umujyi wa Kigali ntacyo urasubiza kuri iki kibazo.
Uwitwa Ingabire Fabiola yagize ati “Njyewe uko byumva ntuko bakubaka amazu akaba ariyo atajyirwamo service za MTN nizindi service Koko rwose turetse kubyirengajyiza rwose biba bisanabi kuko hari nabacururizamo na bombo ubwurumvako rwose biba bigaragara nabi twubake umugi mwiza Kandi icyeye.”
Abandi basaba izi sosiyete kubakira abakozi babo Kioske bakoreramo.
Dr Samuel Byiringiro yagize ati “Mu rwego rwo kubaka Kigali iri Smart byaba byiza @MTNRwanda @airtelrw ihaye aba agent Bose those small kiosks, turiya tuzu bakoreramo, byaba Ari cava naho kubabuza gukorera mumitaka nta yandi mahitamo, ntago aribyiza cyane. Muhe agaciro aba Agents banyu.”
Uwitwa Cally yamusunije ko izo kiosk zasenywe kubera ubucuruzi bwakorerwagamo bunyuranyije n’amategeko.“Barazisenye bro ngo nizo zari akajagari kandi byarangiranga bazishyizemo botike zidasora. Ku isoko rya nyarugenge aba jeune bashyiragamo akabari.”
Umujyi wa Kigali uzwi cyane muri Afurika no ku isi yose nk’umwe mu mijyi ifite isuku n’umutekano.
Ibi biva ku ngamba zikomeye Ubuyobozi bw’Umujyi n’Igihugu bwashyizeho kugira ngo isuku ihinduke umuco ku baturage bose.
Mu mwaka wa 2023, Kigali yatoranyijwe nk’umujyi wa mbere muri Afurika ufite isuku n’isukura rijyanye n’ikoranabuhanga (Smart City) ku rutonde rwa African Smart City Index.

