Umunyamakuru w’imikino Nkurunziza Emmanuel uzwi nka Ruvuyanga, yasezeye ku kazi yakoraga mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), nyuma y’imyaka umunani yari amaze muri iki kigo.
Amakuru dukesha isimbi avuga ko Ruvuyanga wari umwe mu banyamakuru bazwi mu gutara no gutangaza amakuru y’imikino, yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ashimira ubuyobozi bwa RBA ndetse n’abo bakoranaga mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda.
Mu butumwa bwe, Ruvuyanga yavuze ko RBA yamubereye ishuri rikomeye mu mwuga w’itangazamakuru, ashimira ubuyobozi bw’iki kigo kuba bwaramufashije gukura no gutera imbere mu mwuga.
Yagize ati: “Ndamenyesha abakunzi banjye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko namaze gusezera mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), nk’umukozi wari uhamaze imyaka 8. Ndashimira ubuyobozi bwa RBA ko bwandeze neza ngakura muri uyu mwuga, none mbaye umugabo wifatira ikemezo nk’iki kandi mu gihe gikwiye.”

Ruvuyanga kandi yashimiye abo bakoranaga mu kiganiro Urubuga rw’Imikino, avuga ko nubwo rimwe na rimwe bashoboraga kutumvikana, byabaga bigamije akazi cyangwa gushaka imibereho.
Yagize ati: “Ndashimira kandi abo twakoranaga mu Rubuga rw’Imikino kuko twakoranye neza. Aho twagonganye byabaga ari akazi cyangwa gushaka imibereho, muzabimbabarire.”
Umunyamakuru yakomeje avuga ko atarashyira ahagaragara aho azakomereza umwuga we, ariko ko Abanyarwanda bazabimenyeshwa mu gihe kiri imbere.
Ati: “Ndasoza menyesha Abanyarwanda ko aho nzakomereza muzahamenya mu bihe biri imbere.”
Ruvuyanga yari umwe mu banyamakuru bakoraga mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda, aho yanogezaga imikino, cyane cyane iya Shampiyona y’u Rwanda.
Kuva yatangira gukorera RBA, yari amaze imyaka umunani muri iki kigo, mbere yo gufata icyemezo cyo gusezera.

Ibitekerezo