Gakenke: Umuriro ubuza benshi kuvurwa

Abaturage bivuriza ku Kigonderabuzima cya Bushoka, mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, bavuga ko umuriro w’amashanyarazi ukunda kubura bigatuma serivisi z’ubuvuzi zihagarara, abarwayi bakamara amasaha bategereje cyangwa bagataha batabonye ubuvuzi.

Aba baturage bavuga ko iyo umuriro wagiye, ibikorwa byinshi by’iki Kigonderabuzima bihita bidindira, ndetse bamwe bakamara umunsi wose bategereje ko ugaruka kugira ngo babashe kuvurwa.

Singirankabo, umwe mu baturage baganiriye na Kigali24, avuga ko hari igihe umurwayi agera ku kigo nderabuzima serivisi zirigutangwa neza, ariko umuriro ukazima ageze igihe cyo kuvurwa.

Ati: “Hari igihe uza rwose service ukabona ziri kwihuta, ariko baba bagiye kukugeraho ukumva ngo umuriro uragiye, ni ugutegereza. Ugategereza hakaba n’igihe bwira utanagarutse. Ubwo nk’umurwayi nawe urabyumva, aba yaharembeye. Iyo ni imbogamizi ikomeye cyane duhura nayo.”

Abaturage bategereje guhabwa serivice kuri iki kigo nderabuzima, Ifoto:kigali24

Aba baturage bavuga ko ikibazo gikomeye cyane cyane ku barwayi baba bakeneye kuvurwa vuba, kuko kubura umuriro bituma serivisi zimwe zihagarara kugeza igihe umuriro ugarukiye.

Musanabera Pelus, avuga ko iki kibazo gishobora gushyira ubuzima bw’abarwayi mu kaga, bitewe n’uko bashobora gutinda kubona ubuvuzi.

Ati: “Hari igihe uzinduka kugira ngo uvurwe kare, ariko wahagera ugasanga umuriro wabuze, bigatuma wirirwa aha ngaha.”

Abaturage kandi bavuga ko kuba iki kigo nderabuzima kidafite generator itanga umuriro w’ingoboka bituma ikibazo kirushaho gukomera.

Ruganintwari Donath, avuga ko iyo babajije basubizwa ko iki kigo nderabuzima kidafite generator.

Ati: “Iyo tubajije baratubwira ngo nta generator bagira. Twe nk’abarwayi tubona ko ari ikibazo gikwiye gushakirwa igisubizo rwose.”

Abaturage bazindukiye kwivuza ku kugo nderabuzima cya Bushoka,Ifoto:Kigali24

Umuriro ubangamira n’imitangire ya serivisi

Mukanoheri Peninha, uyobora Kigonderabuzima cya Bushoka, avuga ko iki kibazo kitabangamira abaturage gusa, ahubwo ko kigira ingaruka ku mitangire ya serivisi muri rusange.

Avuga ko iki kigo nderabuzima cyakira abarwayi bari hagati ya 70 na 80 ku munsi, bityo kubura umuriro bikagira ingaruka ku bantu benshi.

Ati: “Icyo bibangamira ni imitangire ya service, kuko sisiteme ubwayo yashyizweho hagamijwe kwihutisha service umuturage ahabwa. Ariko urumva ko iyo umuriro wagiye, umuturage ashobora no gutaha atavuwe.”

Iki kibazo kije mu gihe Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bigo nderabuzima, mu rwego rwo koroshya no kwihutisha serivisi zihabwa abaturage.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ivan Butera, yavuze ko ikibazo cy’umuriro mu bigo nderabuzima kiri gukurikiranwa, ndetse ko hashakwa ibisubizo bitandukanye bitewe n’aho ikigo nderabuzima giherereye.

Ati: “Hari ahantu hamwe na hamwe umuriro ugenda ucika. Icyo ni ikibazo tuzi nk’igihugu, ariko hari n’ingamba zitandukanye kugira ngo umuriro ujye uhora uhari. Hari ahantu hihariye hashobora gukoreshwa imirasire y’izuba; si ngombwa ko ahantu hose hajya generator bitewe n’aho ariho. Ariko ibyo byose turi kubikurikirana.”

Amashanyarazi n’izindi ngufu z’amashanyarazi ni ingenzi mu mikorere ya serivisi z’ikoranabuhanga zikoreshwa mu bigo nderabuzima, zirimo uburyo bwo kubika no gukoresha amakuru y’abarwayi(E-imibereho).

Mu Karere ka Gakenke habarurwa ibigo nderabuzima 23, muri byo umunani bikaba bidafite generator, mu gihe ikibazo cyo kubura amashanyarazi mu bigo nderabuzima kivugwa no mu tundi duce tw’igihugu.

Abaturage bavuga ko hakwiye gushyirwaho ingamba zituma serivisi z’ubuvuzi zidahagarara igihe umuriro w’amashanyarazi wabuze, cyane cyane ku barwayi baba bakeneye ubufasha bwihuse.

Aho bishyurira ku kigo nderabuzima cya Bushoka, Ifoto:Kigali24

Ibitekerezo