AmakuruImyidagaduroShowbiz

Shaddyboo yiyamye abashaka kumusubiza gukorera mu tubari

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ku mugaragaro ko yamaze gufata umurongo mushya w’ubuzima, yaciye ukubiri n’ibyo gukora akazi ko mu kabari, ibizwi nka ‘Hosting‘.

Uyu mubyeyi w’abana babiri b’abakobw yasabye abantu bakomeje kumwandikira bashaka kumuha ibyo biraka, kubihagarika kuko Shaddyboo wakera bamenye muri ibyo atagihari.

Ati “Kuri buri umwe uri kunyandikira, umpamagara cyangwa uri kunyegera ambwira ku byo gu-hosting. Ndashaka kubabwira ibi n’urukundo no mu cyubahiro,Ntabwo ngikora akazi nk’ako.”

“Ngewe wo muri ibyo bihe yaragiye. Shaddyboo ntabwo akiri muri ibyo, ubu yarakuze. Kandi mu by’ukuri hashize igihe kinini, mwakabaye mwarabibonye.”

Uyu mubyeyi yakomeje ubutumwa bwe ashimira abantu ku bw’urukundo, kumushyigikira n’imbaraga bamuhaye, ariko abibutsa ko iyo umugore ahisemo gukura, amahoro no kugira intumbero zagutse, hari imiryango afunga.

Uyu Shaddyboo yamenyekanye cyane binyuze mu kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye, ndetse no mu bitaramo bitandukanye byaberaga ahantu hatundukanye mu Rwanda no hanze yarwo akagaragara ari kumwe n’ibyamamare bitandukanye.

Shaddyboo yiyamye abifuza kumusubiza mu buzima now gukorera mu tubari (photo:Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *