AmakuruImyidagaduroShowbiz

Ubujurire bwa DC Clement bwateshejwe agaciro

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement umaze amezi atatu atawe muri yombi.

.

Ni umwanzuro wafashwe ku wa Kabiri tariki 25 Gicurasi 2026, aho uru rukiko rwemeje ko ubujurire bwatanzwe na Niyigaba Clement nta shingiro bufite.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko DC Clement akomeza kuburana afunze mu minsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rwashimangiye ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo cyafashwe tariki 30 Mata 2026 kidahindutse mu ngingo zacyo zose.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 27 Mata 2026, Niyigaba yemeye ibyaha byose ashinjwa, anabisabira imbabazi, avuga ko yabitewe n’umujinya watewe n’uko inyubako z’ishuri yari afatanyije n’undi kubaka zasenywaga, ibintu yavuze ko yabonaga nk’akarengane.

Ku wa 30 Mata 2026, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zishingiye ku byaha akekwaho, ndetse no kuba yarabyiyemereye mu iburanisha, rwanzura ko azaburana afunze.

Uru rukiko rwanashimangiye ko nta mpamvu zifatika yatanze zatuma aburana adafunze.

Mu iburana DC Clement yari yagaragaje ko afite umuryango ukeneye ubufasha bwe cyane.

Ndetse yagaragaje ko aherutse kwibaruka impanga ndetse n’umugore we afite ibibazo by’umugongo, urukiko rwasanze nta gihamya gihagije yatanze kigaragaza ko kuba afunze byagira ingaruka zikomeye ku muryango we.

DC Clement watawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026, akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, kwangiza no konona ikintu cy’undi, kurwanya ububasha bw’amategeko no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Niyigaba Clement amaze amezi atatu atawe muri yombi (photo: Isibo TV)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *