AmakuruImyidagaduroShowbiz

Ubushinjacyaha busabira DC Clement gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Ubushinjacyaha burasaba urukiko ko Umunyamakuru Niyigaba Clement (DC Clement) yaba afunzwe by’agateganyo iminsi 30, Kuko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma akekwaho kuba yarakoze Ibi byaha ndetse hari n’impungenge z’uko aramutse arekuwe yatoroka ubutabera kuko n`uwo bareganwa ubu yatorotse Ubutabera.

Ikindi kigaragara muri dosiye ubushinjacyaha bushingiraho ni uko iperereza rigikomeje kuko hari abandi bavugwa muri iyi dosiye bagishakishwa hakaba hari impungenge z’uko aramutse arekuwe habaho akagambane kagamije gusibanganya ibimenyetso.

Ubushinjacyaha busaba ibi bushingiye ku ngingo ya 66, 74 y`itegeko No 27/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Ku wa 20 Mata 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kibagaba nibwo rwari kuburanisha Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement ku byaha bine akurikiranweho  birimo:

-Gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.

-Kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi,

-Kurwanya ububasha bw’amategeko no Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Ni ibyaha biteganywa kandi bigahanishwaingingo za 186,205,204,234.

DC Clement yaje mu Rubanza ariko avuga ko atiteguye kuburana bitewe nuko umwunganira mu mategeko yihuje na dosiye igeze hagati ntabashe kuyitegura neza. 

Nyuma yo guhabwa umwanya, umwunganizi wa Niyigaba yavuze ko batiteguye kuburana bitewe n’uko atabonye umwanya uhagije wo kureba ibikubiye muri dosiye y’umukiliya we no kuyiganiraho.

Yagaragaje ko iyo dosiye yayibonye ku itariki 17 Mata 2026 kandi urubanza ruri ku itariki 20, nyuma y’iminsi itatu gusa na yo yari impera z’icyumweru.

Gutinda kubona iyo dosiye kandi ngo byaturutse ku kuba uwo mwunganizi ari mushya muri uru rubanza rwa Niyigaba kuko uwo batangiranye kuva agitabwa muri yombi yamuhinduye.

Nyuma yo kumva ibyo bisobanuro, umucamanza yafashe umwanzuro wo gusubika iburanisha ry’uyu munsi ryimurirwa ku wa 27 Mata 2026 saa Tatu za mu gitondo ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.

Maitre Bayisabe Irene azaburanira DC Clement asimbuye Maitre Steven Salim watangiye dosiye akayamburwa bigeze hagati.

Niyigaba Clement azitaba Urukiko ku wa 27 Mata 2026. 

Icyo amategeko avuga ko byaha DC Clement akurikiranweho.

Ingingo ya 204 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihana “umuntu wese, mu ruhame, ukoresha imvugo,inyandiko z’ubwoko bwose, amashusho cyangwa ibimenyetso by’amoko yose,bimanitswe, bitanzwe, biguzwe cyangwa bigurishijwe cyangwa bitangajwe mubundi buryo bwose, uwangisha rubanda ubutegetsi buriho, utera imvururu mubaturage ashaka ko basubiranamo cyangwa utera rubanda intugunda ashakakubyutsa imidugararo muri Repubulika y’u Rwanda”.

Ingingo ya 186 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihana “umuntu wese ku bw’inabi, wangiza cyangwa wonona ikintu cy’undi cyimukanwa cyangwa kitimukanwa.”

Ingingo ya 205 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano murirusange ihana “umuntu wese ushishikariza abandi kwigomeka kubyo amategekoateganya”.

Ingingo ya 234: ihana Umuntu wese ukubita cyangwa ugirira urugomo urwo arirwo rwose umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, ugize Guverinoma,ushinzwe umutekano wa Leta cyangwa undi muyobozi, mu gihe akora umurimoashinzwe cyangwa ari wo biturutseho, aba akoze icyaha.

DC Clement yatawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026 nyuma yo gushyira amashusho ku rubuga nkoranyambaga rwa X agaragaza inyubako z’ishuri yari afatanyije n’abandi mu Murenge wa Jabana muri Gasabo ziri gusenywa mu buryo yagaragaje ko we yakorewe akarengane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *