Uganda: Abafana ba Arsenal bigabije imihanda y’i Kampala (Amafoto)
Abafana b’ikipe ya Arsenal FC i Kampala muri Uganda babyukiye mu mihanda bishimira igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League), iyi kipe yegukanye ku wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026 nyuma y’imyaka 22 itacyegukana.
Ibirori byabo byatangiye mu gicuku bikomeza mu gitondo cyo ku wa gatatu, aho imihanda y’i Kampala yuzuye abafana bambaye imyenda y’iyi kipe ndetse n’indi y’amabara y’umutuku n’umweru, bafite amabendera, induru n’indirimbo z’intsinzi zumvikana hose.
Arsenal yegukanye igikombe isigaje umukino umwe, nyuma y’uko mukeba wayo Manchester City anganyije na AFC Bournemouth igitego 1-1.
Arsenal ihiga Man City amanota ane (82 kuri 78), bituma umukino wa nyuma utazagira icyo uhindura ku ntsinzi.
Arsenal yaherukaga iki gikombe mu mwaka w’imikino wa 2003/04, icyo gihe ikaba yaragitwaye idatsinzwe umukino n’umwe.
Ni icya kane kandi itwaye kuva Shampiyona yitwa Premier League, dore ko yatwaye n’icyo mu 1997/98 no mu 2001/02. Muri rusange yatwaye ibikombe bya shampiyona 14.
Uretse abafana b’i Kampala baraye mu mihanda, n’ahandi mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ibyishimo byari byose.
Mu Rwanda, Perezida Paul Kagame, usanzwe ari umufana ukomeye w’iyi kipe, abinyujije kuri konti ye ya X yashimiye Arsenal FC, ashimangira ko iki gikombe bagitwaye babikwiye nyuma y’umwaka w’imikino waranzwe no guhatana cyane.
Arsenal FC kandi isanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda binyuze mu gushishikariza ba mukerarugendo gusura u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Iyi kipe iracyarwana no kwandika andi mateka mashira, dore ko ifite n’amahirwe yo kwegukana igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, mu gihe yatsinda Paris Saint Germain.





