Menya indwara ushobora kwandurira mu kwiyogoshesha n’uko wazirinda
Kogosha umusatsi ni kimwe mu bikorwa abagabo benshi bakora kugira ngo bagire isuku kandi bagaragare neza. Hari abiyogoshesha buri cyumweru, abandi buri kwezi, ndetse hari n’ababikora rimwe na rimwe bitewe n’uko babyifuza.
Nubwo abantu benshi bajya muri salon bashaka gusa kugaragara neza nyuma yo kogoshwa, abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kutita ku isuku y’ibikoresho byo kogosha bishobora guteza indwara zikomeye.
N’iyo haba hakoreshwa imashini zigezweho, ibyago byo kwandura indwara ntibyakurwaho burundu niba ibikoresho bidahanaguwe cyangwa ngo bisukurwe neza mbere yo gukoreshwa ku wundi muntu.
Akenshi, mu gihe cyo kogosha hashobora kuvuka udukomere duto umuntu atabasha no kubona. Abaganga bavuga ko utwo dukomere dushobora kuba inzira yoroshye yo kwanduzanya indwara zitandukanye igihe ibikoresho byakoreshejweho umuntu umwe bihita bikoreshwa ku wundi bidafashwe neza nk’uko BBC ibitangaza.
Dr. Sani Abubakar, inzobere mu buzima rusange, avuga ko indwara nyinshi zifata uruhu rwo ku mutwe zikomoka ku mwanda wo mu hantu hogosherwa cyangwa ku bikoresho bidafite isuku.
Yagize ati: “Igikoresho cyose gikora ku ruhu rwawe gishobora kukwanduza niba cyarakoreshejwe n’umuntu wari ufite ikibazo cy’uburwayi cyangwa wakomeretse.”
Indwara umuntu ashobora gukura muri salon
Ibihara byo ku mutwe (Ringworm)
Iyi ndwara y’uruhu ishobora kwandura binyuze ku rwembe cyangwa ku mashini zakoreshejwe n’umuntu ufite uburwayi bw’uruhu. Ishobora gutera ibisebe ku mutwe ndetse umuntu akatangira gupfuka umusatsi.
Hepatite C
Iyi ndwara yandurira mu maraso. Gukoresha imashini cyangwa urwembe rutasukuwe neza bishobora gutuma umuntu ayandura igihe rwakoreshejwe ku muntu uyirwaye.
Virusi itera SIDA (HIV)
Nubwo atari ibintu bikunze kubaho cyane, abaganga bavuga ko bishoboka igihe umuntu wanduye akomerekejwe n’igikoresho, hanyuma icyo gikoresho kigahita gikoreshwa ku wundi muntu kidahanaguwe neza.
Uduheri n’ubundi burwayi bw’uruhu
Bishobora guterwa na bacteria zinjira mu ruhu nyuma yo kogoshwa, cyane cyane igihe hakoreshejwe ibikoresho cyangwa ibitambaro bidafite isuku.
Uko wakwirinda
- Menya neza ko imashini cyangwa urwembe bigiye kugukoreshwaho bifite isuku.
- Saba ko ibikoresho bisukurwa mbere yo kugukoraho.
- Irinde kogosha ahari igisebe cyangwa ahakomeretse.
- Niba bishoboka, jya ugira ibikoresho byawe bwite byo kogosha.
- Ababyeyi basabwe kwitondera aho bogoshera abana ba bo no kugenzura isuku y’aho babajyana.
Abahanga bavuga ko kugira isuku muri salon atari ukurimbisha gusa, ahubwo ari uburyo bwo kurinda ubuzima.

