Noeline Narubega, uzwi cyane nka Isimbi Noeline, yatangaje ko yabaye umwe mu bakobwa bavuga ko bacurujwe bakajyanwa mu mahanga binyuze mu buryo bwo gushyingirwa mu buriganya, avuga ko ibyo byamukozwe n’umugabo ukomoka mu burasirazuba bwa Congo ufite ubwenegihugu bwa Finland.
Uyu mukobwa wamenyekanye kubera gukina filimi z’urukozasoni (Pornography), yavuze ko uwo mugabo yajyanaga abakobwa mu mahanga agamije inyungu ze bwite, akoresheje amasezerano y’ubukwe bw’impimbano kugira ngo babone ibyangombwa bibafasha gusohoka mu gihugu. Avuga ko na we yajyanywe muri ubwo buryo nyuma yo kwizezwa ubuzima n’amahirwe atigeze abona.
Noeline yavuze ko yatanze ikirego ku rwego rw’u Rwanda rushinzwe iperereza ku byaha, ariko ko nta gikurikira cyabayeho, bityo agahitamo kubitangaza ku mugaragaro. BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko itabashije kugenzura mu buryo bwigenga ukuri kw’ayo makuru cyangwa ibyo arega uwo mugabo. Uwo ashinja ndetse n’inzego z’iperereza ntibaragira icyo batangaza kuri ibyo birego.
Akomeza avuga ko uwo mugabo yaba yarakoranye n’abayobozi bo ku rwego rw’umurenge mu gace kamwe ko mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda, ngo haboneke inyandiko z’ubukwe hagati y’abantu bamwe na bamwe, harimo n’abavandimwe, hagamijwe korohereza ibikorwa byo kujyana abantu mu mahanga.
Noeline yemeza ko ibyo yabikorewe atari we wenyine, ahubwo ko nibura hari abandi bakobwa bane babinyuzemo. Yavuze ko ari we wa mbere uhisemo kubivugaho ku mugaragaro, ariko ko yizera ko n’abandi bazagira ubutwari bwo gutanga ubuhamya bwa bo.
Uyu mukobwa yamenyekanye bwa mbere mu Rwanda mu gihe yangirwaga kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2019 kubera kutuzuza ibisabwa. Nyuma ya ho yafunguye konti ku rubuga OnlyFans rutangirwaho ibikubiyemo amashusho n’amafoto y’ubwambure ku bayiyandikishaho, hanyuma aza gutangaza ko akina filimi za pornography i Burayi. Ubu ni bwo bwa mbere avuze ko kujyanwa kwe i Burayi byaba byarakozwe binyuze mu icuruzwa ry’abantu.
Icuruzwa ry’abantu rikomeje kuba ikibazo kibangamira cyane abagore n’abakobwa bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bakunze kujyanwa mu bindi bihugu by’Aziya cyangwa i Burayi gukora ibikorwa bitandukanye hagamijwe inyungu z’ababikora.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, u Rwanda rwashyizeho amategeko n’ingamba zitandukanye, zirimo itegeko ryo mu 2018 riteganya ibihano ku muntu wese ushakira inyungu mu gucuruza abantu cyangwa ubikora akoresheje uburiganya, ubushukanyi, ibikangisho, gukoresha ububasha afite ku muntu cyangwa kumwifashisha kubera intege nke ze.

Ibitekerezo