Umuhindekazi witwa Renu Dhariyal yaciye gahigo ku Isi mu gitabo cya Guinness World Records, nyuma y’uko umusatsi we upimwe ugasanga ufite uburebure bwa metero 2.71, ni ukuvuga santimetero 271.5.
Dhariyal, usangiza abantu inama zijyanye n’ubwiza akoresheje umuyoboro wa YouTube, yegukanye agahigo k’umugore uriho ufite umusatsi muremure kurusha abandi ku Isi. Umusatsi we wapimwe kandi wemezwa muri Mata 2026, mu Mujyi wa Haldwani wo muri Leta ya Uttarakhand mu Buhinde.
Yahigitse Aliia Nasyrova wo muri Ukraine, wari usanzwe afite ako gahigo kubera umusatsi we wari ufite uburebure bwa santimetero 257.33, ni ukuvuga metero zisaga 2.57.
Renu yavuze ko yaherukaga kogosha cyangwa gukata umusatsi we mu 2015. Yemeza ko umuco w’Abahinde, ufata umusatsi muremure nk’ikimenyetso cy’ubwiza n’imigenzo gakondo, ari wo watumye yiyemeza kuwurekera ugakura.
Kwita kuri uwo musatsi muremure bisaba igihe n’ubwitonzi bwinshi. Avuga ko amara amasaha menshi awumesera no kuwusokoza kugira ngo udafatana. Iyo ashaka kuwurinda gukururuka hasi, arawuboha ukaba igisage kirekire.
Ibanga rye ngo ni ukwirinda ibikomoka ku miti. Akoresha amavuta n’imiti yo koza umusatsi yikorera mu rugo akoresheje ibintu bisanzwe, akanigisha abandi bagore uburyo babitegura abinyujije kuri YouTube.
Nyuma yo kwemezwa nk’umugore uriho ufite umusatsi muremure ku Isi, Renu yavuze ko yifuza kumenyekanisha umuryango mugari akomokamo no kwereka abantu ko kwihangana, kudacika intege no guha agaciro ubwiza karemano bishobora kugeza umuntu ku ntego ikomeye.
Icyakora, agahigo k’umugore wagize umusatsi muremure kurusha abandi bose mu mateka kagifitwe n’Umushinwakazi Xie Qiuping. Mu 2004, umusatsi we wapimwe ufite uburebure bwa metero 5.62, ni ukuvuga santimetero 562.7.

Ibitekerezo