Yaciye agahigo ko kwandika amagambo 150 ku gapapuro gato

Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Pushpajothi Ravikumar, yashyizwe mu gitabo cya Guinness World Records nyuma yo kwandika n’intoki amagambo 150 atandukanye ku gapapuro kamwe gato gamatira kazwi nka “sticky note”.

Ravikumar w’imyaka 29, usanzwe akora nk’inzobere mu bijyanye na serivisi z’ikoranabuhanga zibikwa kuri murandasi (senior cloud engineer), yaciye aka gahigo ku wa 18 Mata 2026 i Dubai. Ni na we muntu wa mbere wanditswe nk’uwaciye agahigo ko kwandika amagambo menshi kuri bene aka gapapuro.

Kugira ngo amagambo yose abashe gukwira kuri ako gapapuro kandi akomeze gusomeka neza, Ravikumar yahisemo gukoresha amagambo magufi kandi yoroshye, menshi muri yo agizwe n’inyuguti eshatu.

Yavuze ko kuva akiri umwana yakundaga kureba ibikorwa by’abantu baca uduhigo twa Guinness World Records, bikamutera inzozi zo kuzagera ikirenge mu cya bo. Igitekerezo cyo kugerageza kwandika amagambo menshi ku gapapuro gato cyaje nyuma, ahita yiyemeza gusaba kwemererwa guhatana.

Ravikumar yaciye aka gahigo ku igerageza rye rya mbere. Avuga ko asanzwe akunda kugerageza uburyo butandukanye bwo kwandika n’intoki, ari na byo byamufashije gutegura neza amagambo 150 no kuyashyira mu mwanya muto cyane.

Amashusho agaragaza uko yanditse ayo magambo yayashyize ku rubuga rwa Instagram, arebwa n’abantu bagera hafi kuri miliyoni imwe. Avuga ko ibyo yakoze byashishikarije inshuti ze, abo mu muryango ndetse n’abo biganye gutangira kumubaza byinshi kuri aka gahigo.

Uyu mugore yavuze ko intsinzi ye yamuhaye icyizere cyo gukomeza kugerageza no guca utundi duhigo. Yongeyeho ko nubwo ibyo yakoze bishobora kugaragara nk’ibyoroshye kuri bamwe, kuri we byari uburyo bwo kugaragaza impano yari afite no gutinyuka gutera intambwe ya mbere.

Pushpajothi Ravikumar yaciye agahigo ko kwandika amagambo menshi ku gapapuro gato kazwi nka “Sticky note”. Ifoto yakuwe ku mashusho Pushpajothi Ravikumar yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram

Ibitekerezo