Abantu 1,969 bateraniye mu kabari kitwa Recess, mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, banywera icyarimwe inzoga ikarishye ya Jeppson’s Malört, baca agahigo kanditswe muri Guinness World Records.
Iki gikorwa cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, muri ako kabari gaherereye mu gace ka West Loop. Abacyitabiriye bafashe ibirahure bya bo, maze saa moya n’iminota 50 z’umugoroba banywera icyarimwe Malört, inzoga izwi cyane i Chicago kubera uburyohe bwa yo busharira.
Ubuyobozi bwa Recess bwatangaje ko ibarura ryemewe ryagaragaje ko abantu 1,969 ari bo bujuje ibisabwa kugira ngo agahigo kemezwe. Utundi tubari twinshi two muri Amerika, kuva muri California kugera muri Maryland, na two twari twitabiriye iryo gerageza, ariko Chicago iba ari yo yegukana agahigo.
Guverineri wa Illinois, J.B. Pritzker, yari muri ibyo birori ndetse yageze aho ajya inyuma y’aho inzoga zitangirwa, afasha mu gusukira abitabiriye. Susana Mendoza, ushinzwe kugenzura imari ya Chicago akaba ashaka kwiyamamariza kuyobora uwo mujyi, na we yari ahari.
Mendoza yavuze ko abantu bakunda Malört bitewe n’uko kunywera hamwe ubukana bwa yo bibahuza. Bamwe mu bayinyoye bavuga ko uburyohe bwa yo bukomeye ku buryo kuyinywa biba ikigeragezo kurusha kuba kwishimira inzoga isanzwe.
Jeppson’s Malört ni inzoga ikomoka ku bwoko bw’inzoga zo muri Suède buzwi nka beskbrännvin. Ikozwe mu gihingwa cya wormwood gituma igira uburyohe busharira cyane. Yatangiye gukorerwa mu gace ka Chicago mu myaka ya 1930, iza kuba kimwe mu bimenyetso byihariye by’umuco w’uwo mujyi.
Abatuye Chicago bakunze kuyigaburira abashyitsi baturutse ahandi kugira ngo barebe uko bitwara nyuma yo kumva ubukana bwa yo. Nubwo uburyohe bwayo butavugwaho rumwe, Malört imaze kugira abakunzi benshi kandi ikoreshwa mu birori bitandukanye.
Iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Bad Decision for a Good Cause”, bisobanura gufata umwanzuro mubi ariko ugamije igikorwa cyiza. Amafaranga yakusanyijwe yagenewe Ravenswood Community Services, umuryango ufasha abatagira aho baba n’abakeneye ibiribwa n’izindi serivisi z’ibanze.
Abakora Malört bari bemeye gutanga amadolari 10 kuri buri tike yaguzwe, mu rwego rwo kongera inkunga yahawe uwo muryango. Tike yo kwitabira yaguraga amadolari 12.

Ibitekerezo