Cardinal Cristóbal López Romero, Arkiyepisikopi wa Rabat akaba na Kardinali wo muri Kiliziya Gatolika y’i Roma, yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo ibikorwa bye byo kuyobora imihango ya Kiliziya mu ruhame mu gihe hategerejwe umwanzuro w’iperereza ry’ibanze ku birego by’uko yaba yaragize imyitwarire idakwiye ku bagore bakuru.
Uyu mukuru wa Kiliziya ufite imyaka 74, ukomoka muri Esipanye (Espagne), yatangaje ko iki kibazo cyashyikirijwe ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika kandi ko yiteguye gutanga ubufatanye bwose kugira ngo iperereza rigende neza kandi mu mucyo.
Mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa Gatatu tariki ya 7 Nyakanga, Cardinal López Romero yavuze ko kugira ngo adahungabanya inzira y’iperereza cyangwa ngo habeho ikintu cyafatwa nko kubangamira imikorere yaryo, yahisemo kwirinda kuyobora imihango ya Kiliziya ifunguye ku bantu benshi no kwitabira bimwe mu bikorwa bye bya buri munsi nk’umushumba wa Diyosezi ya Rabat.
Yagize ati: “Iki gihe cyo gutegereza kizafasha inzego zibishinzwe gukora akazi ka zo mu bwigenge, ndetse anagaragaza ko yemera ko ukuri kugomba kumenyekana binyuze mu nzira zemewe za Kiliziya”.
Nubwo Kiliziya itatangaje amazina y’abareze cyangwa ibisobanuro birambuye ku birego, Cardinal López Romero yavuze ko aregwa “imyitwarire idakwiye ku bagore bakuru.” Yamaganye ko yaba yaragize ibikorwa by’ihohotera rikomeye, avuga ko nta “gitero, urugomo cyangwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina” yakoze.
Mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’itangazamakuru Agence France-Presse (AFP), yongeye gushimangira ko azakomeza gukorana n’abakora iperereza kandi ko yifuza ko inzira yose ikorwa mu kuri no mu butabera.
Ati: “Kuba yarahisemo kuva ku ruhande rw’ibikorwa rusange by’ubushumba ari ukugira ngo yubahirize uburyo iperereza rigomba gukorwa, aho kuba igikorwa cyo kwemera ibyo aregwa”.
Iki kibazo kibaye mu gihe Kiliziya Gatolika ikomeje gushyira imbaraga mu gukemura ibirego bijyanye n’imyitwarire mibi cyangwa ihohoterwa rikorwa n’abayobozi ba yo, cyane cyane nyuma y’imyaka myinshi ishize hagaragaye ibibazo nk’ibi mu bihugu bitandukanye ku isi.
Mu myaka ishize, ubuyobozi bwa Kiliziya bwashyizeho uburyo bushya bwo gukurikirana ibirego nk’ibi, busaba ko ibirego bisuzumwa vuba kandi mu buryo burengera abarega ndetse n’abaregwa. Abayobozi ba Kiliziya bagiye bashimangira ko kurengera abantu bashobora kuba baragiriwe nabi ari inshingano ikomeye, ariko kandi ko buri muntu agomba gufatwa nk’umwere kugeza igihe hagaragaye ibimenyetso bifatika.
Cardinal López Romero yagizwe Arkiyepisikopi wa Rabat mu mwaka wa 2014. Ni umwe mu bayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika muri Morocco, igihugu gituwe cyane n’Abayisilamu, aho abakirisitu ari bake ugereranyije n’abaturage bose.
Yagize uruhare mu bikorwa byo guteza imbere ibiganiro hagati y’amadini, gufasha abimukira n’abatishoboye, ndetse no guteza imbere umubano hagati ya Kiliziya Gatolika n’abayobozi b’idini rya Islamu muri Morocco.
Mu mwaka wa 2019, yabaye umwe mu bayobozi ba Kiliziya bakiriye Papa Francis ubwo yagiriraga uruzinduko muri Morocco, uruzinduko rwari rugamije guteza imbere ubwumvikane hagati y’amadini no gushimangira ubufatanye mu bikorwa by’ubutabazi.
Abakirisitu bo muri Diyosezi ya Rabat ubu barategereje umwanzuro w’iperereza uzagaragaza niba ibyo birego bifite ishingiro cyangwa niba nta cyaha cyakozwe.
Cardinal López Romero yasabye abakirisitu gukomeza gusengera abantu bose bafite ibibazo muri iki gihe, gusengera Kiliziya yo muri Morocco ndetse no gukomeza kunga ubumwe mu gihe hategerejwe umwanzuro w’inzego zibishinzwe.
Kugeza ubu, Kiliziya ntiratangaza igihe iperereza rizarangirira, ariko yavuze ko rizakorwa hakurikijwe amategeko n’amabwiriza yayo agenga gukurikirana ibirego bireba abayobozi ba Kiliziya.

Ibitekerezo