Padiri w’umuraperi ari kugarura urubyiruko muri Kiliziya

Mu nkengero z’Umujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Padiri Jean-Pierre Mongambi uzwi ku izina rya “Padiri Muraperi” akomeje gutangaza benshi kubera uburyo yifashisha umuziki wa Rap mu kwamamaza Ivanjili no kwegera urubyiruko.

Uyu mupadiri w’imyaka 47 y’amavuko akunze kugaragara yambaye ikanzu y’abapadiri n’ingofero y’umukara, aririmba indirimbo za Rap zishingiye kuri Zaburi n’amasengesho, ibintu byamugize icyamamare muri RDC no hanze ya yo. Mu bitaramo bye, urubyiruko rwinshi rwitabira rwishimye, rufashe telefone ngendanwa rukurikirana amagambo ye arimo ubutumwa bw’ukwemera n’icyizere.

Mu gihe bamwe bakunze kubona Rap nk’umuziki utajyana n’iyobokamana, Padiri Mongambi we ahamya ko ari uburyo bwiza bwo kugeza ijambo ry’Imana ku rubyiruko. Agira ati: “Rap ni uburyo bunyoroheye bwo kwamamaza ijambo ry’Imana no kugarura urubyiruko muri Kiliziya”.

Uyu mupadiri yamenyekanye cyane nyuma yo kuririmbira imbere ya Papa Fransisiko mu ruzinduko yagiriye muri RDC mu 2023. Indirimbo ze n’amashusho y’ibitaramo akunze gusakara ku mbuga nkoranyambaga, aho akurikirwa n’ibihumbi byinshi by’abamukunda.

Padiri Jean-Pierre Mongambi, umupadiri wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukoresha umuziki wa Rap mu kwamamaza Ivanjili, yafatiwe ifoto mu gikari cya Paruwasi Bienheureuse Anuarite i Kinshasa ku wa 17 Gicurasi 2026. Ifoto: AFP/Hardy Bope.

Padiri Augustin Mfwankama uyobora Paruwasi ya Bienheureuse Anuarite i Ngaliema yavuze ko yahisemo gutumira Padiri Mongambi nyuma yo kubona uburyo akunzwe ku mbuga nkoranyambaga. Yemeza ko ari uburyo bwiza bwo gukurura urubyiruko rwinshi rumaze igihe rutaritabira ibikorwa bya Kiliziya, ahubwo rugahitamo kwishora mu mikino, kujya mu tubari cyangwa gukina urusimbi rwo kuri interineti.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko ubutumwa bwe bwabahinduriye ubuzima. Chadrack Mayambi w’imyaka 20, wapfushije nyina amezi ane ashize, yavuze ko indirimbo za Padiri Mongambi zamusubije icyizere nyuma yo kwiheba. Ati: “Nari nkiri mu rujijo rw’ejo hazaza hanjye, ariko numvise Rap ye ituma nongera gusubira mu nzira ya Kiliziya no kwizera Imana”.

Mu gihugu aho hafi 70% by’abaturage babayeho mu bukene, kandi urubyiruko rwinshi rukaba rubangamiwe n’ubushomeri, abapadiri benshi batangiye gukoresha interineti n’imbuga nkoranyambaga mu kugeza ubutumwa bwa bo ku bantu benshi. Padiri Mongambi na we yemeza ko ikoranabuhanga rituma ubutumwa bugera kure kandi vuba.

Uyu mupadiri wakuriye mu gace ka Matongé kazwiho kuvukamo abahanzi benshi muri Kinshasa, yatangiye kwandika indirimbo akiri ingimbi, aterwa ishyaka n’abaraperi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nka Kris Kross na Dr. Dre. Nyuma yaje gushishikarira ubupadiri ubwo yabonaga padiri wo muri paruwasi ya bo afasha ababyeyi be gusubirana nyuma y’amakimbirane yari agiye gusenya urugo rwa bo.

Ati: “Nifuje kuzaba umuntu uhuza abandi kandi ubafasha gukora ibyiza.” Yahawe ubupadiri mu 2011, nyuma atangira gukora indirimbo zamamaye cyane. Mu bo ashimira cyane harimo Cardinal Laurent Monsengwo wamufashije kwinjira mu nzu itunganya umuziki (studio) no gukora amashusho y’indirimbo ze.

Kugeza ubu, Padiri Jean-Pierre Mongambi akomeje gukoresha Rap nk’intwaro yo kwamamaza Ivanjili no gukangurira urubyiruko gusubira mu nzira y’ukwemera. Nk’uko imwe mu ndirimbo ze izwi cyane ibivuga, “Kutagira ishimwe nta nyungu bigira”.

Padiri Jean-Pierre Mongambi, umupadiri wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukoresha umuziki wa Rap mu kwamamaza Ivanjili, ari ku rubyiniro mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi Bienheureuse Anuarite i Kinshasa ku wa 17 Gicurasi 2026. Ifoto: AFP/Hardy Bope.

Ibitekerezo