Alabama: Abapolisi bahanganye n’ikimasa cy’ibiro 680

Abapolisi bo muri Leta y’Alabama muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bahagaritse by’agateganyo akazi ko kugenzura umuhanda, bajya gufata ikimasa kinini cyari cyatorotse nyira cyo kitangira kuzerera mu baturage.

Ibiro by’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Pickens byatangaje ko icyo kimasa gifite amahembe maremare, gipima ibiro hafi 680, cyagaragaye hafi y’ishuri rya Pickens Academy. Abapolisi bo muri iyo ntara bafatanyije n’abo mu Mujyi wa Carrollton mu kugikurikira no kukibuza guteza impanuka.

Iki kimasa cyambutse umuhanda wa Highway 17, gikomeza guhunga abari bagikurikiye mbere yo gusubira mu gace cyari cyabanje kugaragaramo. Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abashinzwe umutekano bagendera ku mafarashi, bagerageza kugifata bakoresheje imigozi nk’abitabira amarushanwa yo gufata amatungo azwi nka rodeo.

Nyuma y’igihe bagihiga, abapolisi bashoboye kugifata mu mahoro, nta muntu cyangwa itungo bikomeretse.

Mu butumwa burimo urwenya, inzego z’umutekano zavuze ko ibyabaye byazigishije ko zishoboye neza akazi ko kurinda abaturage kurusha kuba abahanga mu marushanwa ya rodeo. Zongeyeho ko zisubije ingofero n’inkweto by’abashumba ku rukuta—Nibura kugeza igihe ikindi kimasa kizongera gufata icyemezo cyo “gutembera.”

Ikimasa cyatorotse nyira cyo bituma Abapolisi bareka akandi kazi bajya kugifata ngo kidateza impanuka. (Ifoto: Odd News)

Ibitekerezo