Abantu bagera kuri 13 bamaze kwitaba Imana mu mujyi wa Accra, umurwa mukuru wa Ghana, nyuma y’imvura nyinshi yateje imyuzure ikomeye yaraye ishenye ibikorwa remezo, yangiza amazu n’ibindi bikoresho by’abaturage.
Abashinzwe ubutabazi bavuga ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera kuko hari abantu bataraboneka, mu gihe ibikorwa byo kubashakisha no kubatabara bikomeje.
Ikigo cya Ghana gishinzwe kuzimya inkongi no gutabara cyatangaje ko amakipe ya cyo ari ku bufatanye n’igisirikare, polisi ndetse n’ikigo gishinzwe guhangana n’ibiza mu rwego rwo gutabara abaturage bagizweho ingaruka n’iyi myuzure. Kugeza ubu, abantu barenga 470 bamaze kurokorwa bakurwa mu mazi cyangwa mu ngo zari zugarijwe n’umwuzure.
Guverinoma ya Ghana yasabye abaturage kwirinda ingendo zitari ngombwa, kuguma mu ngo cyangwa kwimukira by’agateganyo ahantu hahanamye kandi hatekanye, nyuma y’uko ikigo gishinzwe iteganyagihe kiburiye ko hateganyijwe indi mvura nyinshi ishobora kurushaho gukaza ibiza. Abahanga bavuga ko hari umuyaga ukomeye uva mu Burasirazuba ushobora kuzana indi mvura nyinshi mu masaha ari imbere.
Nubwo amazi yatangiye kugabanuka nyuma y’imvura yaguye mu ijoro ryo ku Cyumweru, ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero biracyakomeje. Abatabazi bavuga ko hari abaturage bagwiriwe n’amazu cyangwa bagatwarwa n’umuvuduko w’amazi, bityo hakaba hakomeje impungenge ko umubare w’abahitanywe n’ibi biza ushobora kwiyongera.
Uduce turi ahantu h’ibibaya no mu bibande ni two twibasiwe cyane n’iyi myuzure. Amafoto n’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imodoka zarengerwa n’amazi, amazu yinjiwemo n’umwuzure ndetse n’imihanda myinshi yahindutse inzuzi, ibintu byahagaritse urujya n’uruza mu bice byinshi bya Accra.
Minisiteri ishinzwe ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko amakipe y’ubutabazi akomeje gukurikirana uko ibintu bihagaze no gufasha abaturage kwimuka mu duce twugarijwe n’ibiza, mu gihe hanakomeje gukorwa ibishoboka byose ngo harindwe ubuzima bw’abaturage n’imitungo yabo.
Ghana isanzwe ihura n’imyuzure ikomeye cyane cyane mu bihe by’imvura, bitewe n’ikorwa ry’imijyi ridakurikiza igenamigambi, imiyoboro mito cyangwa ifunze ndetse n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zituma imvura igwa ari nyinshi mu gihe gito. Abayobozi bakomeje gusaba abaturage gukurikiza amabwiriza y’umutekano no kwitwararika amakuru atangwa n’inzego z’iteganyagihe mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’ibi biza.

Ibitekerezo