Umunyarwandakazi yanditse amateka ahesha u Rwanda umudali wa mbere wa zahabu mu marushanwa nyafurika
Umukinnyi w’Umunyarwandakazi, Emeline Imanizabayo, yakoze amateka yegukana umudali wa zahabu mu gusiganwa metero 5,000 mu marushanwa Nyafurika y’imikino ngororamubiri ari kubera i Accra muri Ghana, ibintu byatangajwe nk’ibitunguranye n’Impuzamashyirahamwe y’iyo mikino.
Uyu mudali wari umwe muri itatu ya zahabu yatanzwe ku munsi wa mbere w’African Senior Athletics Championships wabaye ku wa Kabiri nijoro, wahise uba uwa mbere wa zahabu u Rwanda rubonye muri aya marushanwa kuva yatangira.
Imanizabayo yegukanye intsinzi akoresheje iminota 23:25.92, asiga Samia Hassan wa Djibouti wakoresheje 23:26.34, mu gihe Zeyen Ayelegn wa Ethiopia yabaye uwa gatatu nyuma yo gusigwa intera igaragara.
Isiganwa ryabereye mu bihe by’ubushyuhe bwinshi bwagoye benshi mu bakinnyi. Uko ryegerezaga ku musozo, Imanizabayo na Ayelegn ni bo bari bayoboye abandi, ariko hasigaye metero nka 250 Ayelegn agerageza kongera umuvuduko ntiyabasha kuwukomeza, bituma Imanizabayo na Samia bamurenga.
Muri meterero za nyuma, Imanizabayo na Samia bakomeje guhatana cyane bari imbere bonyine, ariko Umunyarwandakazi aza kongera umuvuduko mu buryo bukomeye atsinda mugenzi we amusizeho amasegonda make cyane.
Uyu mudali wa zahabu wongeye izina rya Imanizabayo mu bakinnyi bakomeye b’Afurika, nyuma y’uko aherutse no kwegukana umudali wa zahabu muri shampiyona yo mu Buholandi mu gusiganwa metero 5,000.
Nyuma yo gutsinda, Imanizabayo yavuze ko yishimiye cyane iyo ntsinzi ndetse amarangamutima akamurenga. Yagize ati: “Nari narishyiriyeho intego yo gutsinda iri siganwa, kandi ndashimira cyane abatoza banjye bamfashije kugera ku nzozi zanjye”.


