Uncle Austin yasabye ko hakurwaho ibitaramo by’ubuntu mu Rwanda

Umuhanzi Uncle Austin yagaragaje ko gutegura ibitaramo by’ubuntu ari kimwe mu bishobora gutuma umuhanzi adatera imbere, asaba abitegura ko bashyira imbaraga mu gutegura ibyishyuza kabone n’ubwo yaba ari make.

Uyu mugabo yavuze ibi abinyujije mu butumwa yashyize kuri X, aho yagaragaje ko bitumvikana uburyo umuntu areba indirimbo kuri interineti yishyuye ariko uwayiririmbye akamurebera ubuntu.

Yanditse agira ati “Abategura ibitaramo n’abaterankunga niba koko mwifuza ko umuhanzi atera imbere, gahunda y’ibitaramo by’ubuntu muyireke.”

“Kumva indirimbo bisaba interineti kuri telefone cyangwa kugura Radiyo cyangwa Televiziyo, uzishyira kuri flash baramwishyura ariko uwaririmbye yaza bakamurebera ubuntu?”

Uncle Austin yakomeje ashimira Watuwave iri gutegura ibitaramo bya Summer Country Tour, ku bwo kuba barahisemo kwishyuza abaturage amafaranga make ariko nayo akinjira.

Ibi yabivuze mu gihe muri iyi minsi hari kuba ibitaramo bitandukanye by’ubuntu birimo ibitegurwa na EAP bimaze imyaka myinshi biba kuva mu 2010 hakiri icyitwa Guma Guma Super Star.

Ubu hari Iwacu na Muzika Festival birimo abahanzi 8 byitabirwa n’Abaturage benshi ariko batishyuye.

Kuri ubu hari ibitaramo bya Summer Country Tour byazanwe na Bruce Melodie bitegurwa na Watu wave sosiyete iyobowe na Kenny Mugarura uyobora 1:55AM ltd byose byahisemo kwishyuza ababyitabira ikintu kidasanzwe muri muzika nyarwanda mu bitaramo bibera mu ntara.

Abinjira muri ibi bitaramo bishyura kuva ku 2000Frw kugera ku bihumbi 100Frw.

Ibi bitaramo birimo abahanzi bane Bruce Melodie, The Ben, Bwiza na Kitoko bikomeje guhindura amateka muri muzika nyarwanda.

Ibitekerezo