Kenya igiye kuganira n’Uburusiya ku bijyanye n’abaturage ba yo binjijwe mu ntambara na Ukraine
Guverinoma ya Kenya yatangaje ko igiye gutangiza ibiganiro n’Uburusiya, ikurikije amakuru agenda yiyongera agaragaza ko hari abaturage b’iki gihugu barimo kwinjizwa mu gisirikare cy’Uburusiya kugira ngo barwane mu ntambara yo muri Ukraine, ibintu Kenya ivuga ko idashobora kwemera na busa.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma, ari na we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ibiganiro na Moscow bizibanda ku kurinda Abanya-Kenya no gukumira ibikorwa byo kubinjiza mu gisirikare mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yavuze kandi ko hazaganirwaho ibijyanye n’itangwa rya viza ndetse n’amasezerano y’akazi hagati y’ibihugu byombi.
Mudavadi yongeyeho ko Guverinoma ya Kenya yafunze ibigo birenga 600 bikekwaho gushuka abaturage, ibibizeza akazi mu mahanga ariko bikarangira bashyizwe mu gisirikare cyangwa mu ntambara batabyemeye.
Impungenge zikomeje kwiyongera muri Kenya nyuma y’amakuru ko hari Abanya-Kenya bajyanywe kurwana mu ntambara yo muri Ukraine, bamwe muri bo bakahasiga ubuzima.
Mu minsi ishize, umuryango wo muri Kenya watangaje ko uri gushaka ibisobanuro n’ubufasha bwo kugarura mu gihugu umurambo wa mwene wa bo wapfiriye muri Ukraine ubwo yarwaniraga Uburusiya.
Uwo musirikare wari umusivili, Clinton Nyapara Mogesa w’imyaka 29, bivugwa ko yari yaragiye mu 2024 gukora muri Qatar, mbere yo kumenyesha umuryango we ko yari agiye mu Burusiya.
Ku ruhande rwa Ukraine, abayobozi batangaje ko Mogesa yapfiriye mu gitero cy’abasirikare bagiye ku rugamba batarahawe imyitozo ihagije, aho Uburusiya ngo bwohereza ku bwinshi abasirikare bashya hagamijwe gutsinda ku mubare, mu guhangana n’ingabo za Ukraine.

