Kenya: Ibiciro by’ibitoro byazamutse bigera ku rwego rutigeze rubaho
Leta ya Kenya yatangaje izamuka rikomeye cyane ry’ibiciro by’ibitoro ritigeze ribaho mbere, ibintu bishobora no kugira ingaruka ku bihugu biyikikije bikenera cyane ibitoro bituruka muri aka karere.
Kuva mu gicuku cyo ku munsi w’ejo, litiro imwe ya mazutu (diesel) yazamutseho amashilingi ya Kenya 40.3 (angana na 452 Frw), igera ku giciro cy’amashilingi ya Kenya 206. Naho litiro imwe ya lisansi (essence) yo yazamutseho hafi amashilingi 28, na yo igera ku giciro cy’amashilingi 206.
Iri zamuka rifitanye isano n’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko irimo ibihugu nka Iran, Amerika na Israel.
Umuhora wa Hormuz, unyurwamo igice kinini cy’ibitoro by’isi (hafi 20%), warafunzwe, bituma ibiciro by’ibitoro byiyongera ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ibiciro byo kubitwara birazamuka.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibijyanye n’ingufu muri Kenya (EPRA) cyatangaje ko igiciro cyo gutumiza mazutu mu gihugu cyazamutse cyane kigera ku madolari 1,073 kuri metero kibe, mu gihe lisansi yo igeze ku madolari 823.87.
Kenya yafashe iki cyemezo nyuma y’uko no mu bindi bihugu byo mu karere nka Tanzania n’u Rwanda na ho ibiciro by’ibitoro byari byamaze kuzamuka ku rwego rwo hejuru.
Mu minsi ishize, muri Kenya hari hamaze kugaragara ibura ry’ibitoro, aho hafi 20% by’amarerero ya byo (stations) yatangaje ko nta bitoro afite.
Iri zamuka ry’ibiciro by’ibitoro rishobora gutuma ubuzima burushaho guhenda no mu bihugu byo mu karere, cyane cyane ku bacuruzi bajya kurangura ibicuruzwa muri Kenya.

