Inkuru Nyamukuru

Gen Sultani Makenga yarusimbutse mu gitero cyahitanye Lit Col Willy Ngoma

Igitero cy’indege y’intambara itagira umupilote (drone) cyagabwe mu rukerera rwo ku wa Kabiri hafi y’i Rubaya mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), cyahitanye Lt Col Willy Ngoma wari umuvugizi wa gisirikare w’umutwe wa AFC/M23. Abantu nibura icyenda bahasize ubuzima, mu gihe umuyobozi mukuru wa gisirikare wa M23, Gen Sultani Makenga, we yarokotse icyo gitero adakomeretse, nk’uko abantu bane babitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Ako gace ka Rubaya, kari mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ni kamwe mu hagenzurwa na M23 kandi gafite agaciro kanini mu bukungu kuko gacukurwamo hafi 15% bya coltan icuruzwa ku isi. Leta ya DRC iherutse gushyira bimwe muri ibi birombe ku rutonde rw’aho yemereye Amerika ubufatanye mu rwego rw’amasezerano ajyanye n’umutungo kamere.

BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru yatangaje ko yagerageje kuvugana na M23 ndetse n’ingabo za DRC (FARDC) kuri iki gitero ariko ntihagira urubasubiza.

Leta ya DRC, inzego z’Umuryango w’Abibumbye (ONU) n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi bishinja u Rwanda gufasha M23 mu bya gisirikare. Uyu mutwe ugenzura ibice byinshi bya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, birimo imijyi ikomeye ya Goma na Bukavu. U Rwanda ruhakana ko rufasha M23, ariko rukavuga ko rufitanye na yo imikoranire mu by’umutekano kandi ko rwashyizeho ingamba zo kwirinda.

Urupfu rwa Lt Col Ngoma rufatwa nk’ihinduka rikomeye muri iyi ntambara, kuko yari umwe mu bayobozi bakomeye kandi bagaragaraga cyane muri M23. Ibi bibaye mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego nubwo hari ibiganiro by’ubuhuza, birimo n’ibyashyigikiwe na Qatar, bigamije kubahiriza agahenge kemeranyijweho.

Reuters yatangaje ko amakuru y’icyo gitero yayahawe n’abantu batandukanye barimo maneko, inyeshyamba ebyiri, umusirikare mukuru n’umukozi wa ONU, bose batifuje ko amazina ya bo atangazwa. Babiri muri bo bavuze ko imirambo icyenda yajyanywe i Goma, mu murwa mukuru wa Kivu ya Ruguru, mu gihe hari indi mirambo nibura irindwi itabashije gukurwa aho igitero cyabereye kubera ko yari yahindutse ivu.

Abo bavuganye na Reuters kandi bavuze ko Gen Makenga yari ari muri ako gace mbere gato y’igitero. Umuvugizi w’ihuriro Wazalendo rirwana ku ruhande rwigisirikare cya COngo (FARDC) yatangaje ko Makenga yahungiye ku rusengero ruri hafi aho.

Gen Makenga (Ifoto: The New Times)

Ku ruhande rwa M23, nta tangazo rirambuye ryahise ritangwa ku gitero, ariko ku wa Gatatu Bertrand Bisimwa, umuyobozi wa M23 akaba n’umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23, yashinje leta ya DRC kurenga ku gahenge no kugaba ibitero ku mirongo y’imbere n’inyuma ya yo. Leta ya Kinshasa yo ihakana ayo makuru, igashimangira ko irengera ubusugire bw’igihugu cya yo.

Mu butumwa Bisimwa yashyize ku rubuga X, yanenze uko amahanga atavuga ku byabaye, avuga ko acecetse mu gihe M23 yo ivuga ko ikoresha uburenganzira bwo kwirwanaho. Mbere ya ho, yari yatangaje ko impinduramatwara ishingiye ku bitambo by’abarwanashyaka baharanira icyo yise “ibohozwa ry’igihugu” n’imibereho myiza y’abaturage.

Ku wa Gatatu kandi, imirwano yakomeje muri Teritwari ya Masisi hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo.

Intambara mu burasirazuba bwa DRC yongeye kubura mu mpera za 2021, nubwo muri rusange aka karere kamaze hafi imyaka 30 gahora mu ntambara z’urudaca.

Mu ijambo Perezida wa Amerika, Donald Trump, yagejeje ku gihugu ku wa Kabiri w’iki cyumweru, yavuze ko mu mezi 10 ya mbere y’ubutegetsi bwe yarangije intambara umunani ku isi, harimo n’iyari hagati ya DRC n’u Rwanda, abinyujije mu masezerano yagiranye na Félix Tshisekedi na Paul Kagame i Washington DC mu Kuboza k’umwaka ushize.

Gen Sultani Makenga uyobora ingabo za M23 yasimbutse urupfu mu gitero cyahitanye Lit Col Willy Ngoma (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *