AmakuruPolitiki

Nyanza:Umwarimu afunze azira kwiguriza ibihumbi 75Frw kuri telefone ya mugenzi we

Mu karere ka Nyanza kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana hafungiye umwarimu wigisha ku ishuri ribanza akurikiranweho icyaha cyo kwiba no kwihesha ibihumbi 75Frw bya mugenzi we akoresheje ikoranabuhanga.

Uyu mwarimu yafashe telefone ya mugenzi we aguza amafaranga 75,000Frw mu UMWARIMU SACCO akoresheje telefone ya mugenzi we bakorana ku ishuri ribanza riri mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Ukekwa yari azi umubare w’ibanga wa mugenzi we ayo mafaranga yahise ayiyoherereza bagenzi be b’abarimu babiri bakorera mu karere ka Huye nabo bahita bayamusubiza kuri nimero ye kuri Momo ayajyana muri gahunda ze bwite.

Umwarimu akibona ko telephone ye yakoreshejwe muri icyo gikorwa yahise ajya gutanga ikirego kuri Polisi nayo ifata mwarimu mugenzi we ukekwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan avuga ko umwarimu akekwaho icyaha cy’ubujura bukoresheje ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *