AmakuruImikinoSports

Lionel Messi yicuza kuba atarize icyongereza

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine na Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lionel Messi yavuze ko ikosa rimwe yakoze kandi yicuza ari ukuba atarize icyongereza kandi yari afite ayo mahirwe.

Mu kiganiro yagiranye na Miro de Atrás, Lionel Messi ni ho yavugiye ko yicuza kuba atarize icyongereza kandi nyamara yari afite aya mahirwe.

Ati “Nasoje amasomo yanjye muri Spain. Nyuma njya muri Barcelona, mpiga imyaka 4 y’amashuri yisumbuye nk’undi munyeshuri wese muri La Masia.”

“Icyo nicuza cyane muri icyo gihe ni ukutiga Icyongereza kandi nari mfite amahirwe.”

Yakomeje avuga ko ubu ari cyo ashishikariza abana be kuko bikunda kumugaruka iyo ahuye n’abantu akaba atabasha kumvikana nabo.

Ati “Nabwiye abana banjye gufatirana aya mahirwe, kubera ko ndabyicuza cyane. Byambayeho inshuro nyinshi. Iyo uhuye n’abantu uravuga ngo ’mbega ikosa, ni gute natakaje igihe cyanjye? Ariko iyo uri umwana ntabwo ubimenya.”

Uyu rutahizamu w’imyaka 38, akaba yarakiniye FC Barcelona imyaka 17 kuva 2004-2021 ahita ajya muri PSG mu Bufaransa yakiniye kugeza 2023 ari nabwo yahitaga yerekeza muri Inter Miami muri Amerika akinira kugeza ubu.

Uyu mugabo watwaye Ballon d’Or 8, yemeza ko uwamusubiza aya mahirwe yakwiga icyongereza kuko ari ikintu kikimukurikirana ubuzima bwe bwose.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *