AmakuruPolitiki

Ruhango: Amazina y’Abarundi bariye imitima y’Abatutsi azashyirwa mu Cyumba cy’Umukara

Mu Karere ka Ruhango, mu murenge wa Kinazi, inzu y’amateka ya Jenoside nshya yakorewe Abatutsi yubatswe igiye kugira igice cyihariye cyitwa “Icyumba cy’Umukara” (Chambre Noire/Black Chamber).

Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Ruhango hatangijwe igikorwa cy’amateka kigamije kugaragaza ubugome ndengakamere bwaranze abicanyi mu gace k’Amayaga. 

Amazina y’Interahamwe n’Abarundi baranzwe n’ubwicanyi bw’indengakamere, barimo n’abariye imitima y’abantu, agiye gushyirwa mu cyitwa “Icyumba cy’Umukara” (Chambre Noire).

Intego yacyo ni ugusobanura ubugome ndengakamere bwaranze ba abicanyi, harimo n’ibikorwa by’ishinyagura bikabije nk’aho bamwe muri abo nk’Abarundi bariye imitima y’abishwe.

Munyawera Innocent, umwe mu barokotse mu yahoze ari Komini Ntongwe, yasabye ko amazina y’Interahamwe n’Abarundi bagize uruhare mu bwicanyi yashyirwa muri iki cyumba nk’uburyo bwo “kubafungiramo” kubera umutima wabo wirabura.

Abo Barundi bari baraje bitwa impunzi zivuye Ntega na Marangara mu 1988, ariko amateka agaragaza ko bakoreshejwe na Leta ya Habyarimana mu mugambi wa Jenoside, aho bakoze ibarura ry’Abatutsi n’ibikorwa by’ubwicanyi by’indengakamere mu gace k’Amayaga.

Iyi nzu y’amateka iri mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi ruruhukiyemo imibiri 63,293, harimo n’indi mibiri 35 iherutse gushyingurwa mu cyubahiro ku wa 26 Mata 2026.

Iki Cyumba cy’Umukara kizaba ari igice kimwe mu bice bitandatu bigize iyi nzu y’amateka mu rwego rwo kwigisha abato amateka nyayo no kurinda ko ibyabaye byazongera ukundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *