AmakuruPolitiki

Umugore wa Perezida Trump agiye kuyobora akanama gashinzwe amahoro ku isi ka Loni

Melania Trump azaba Umukuru w’Akanama gashinzwe amahoro ku isi k’a’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN), bimuheshe kuba umugore wa Perezida w’Amerika icyubahiro gikomeye kitigeze gihabwa undi mugore uri mu muryango w’abaperezida b’Amerika, nk’uko umuvugizi wa Loni, Stephane Dujarric, yabitangarije abanyamakuru.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika izatangira kuyobora Akanama gashinzwe amahoro ka Loni kagizwe n’ibihugu 15 guhera mu kwezi kwa Werurwe (3), mu gihe cy’igihe gito, nk’uko byatangajwe na White House.

Ibi bibaye mu gihe Perezida Donald Trump akomeje kunenga Loni, avuga kenshi ko uwo muryango mpuzamahanga ugizwe n’ibihugu 193 utaragera ku ntego za wo, ibyo bikaba byaratumye afata icyemezo cyo gukuramo Amerika mu mashami amwe n’amwe ya Loni.

Amerika kandi ifite amadeni angana na miliyari z’amadolari muri ONU, kandi kugeza mu ntangiriro z’uku kwezi, ubutegetsi bwa Trump bwari butarishyura imisanzu yateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2025.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, mu mpera z’ukwezi gushize, yaburiye ko Loni ishobora guhura n’ihungabana rikomeye ry’imari riri hafi kuba niba ibihugu bigize uwo muryango byaranze kwishyura imisanzu ya byo.

Abakurikiranira hafi ibibera muri Loni baribaza uburyo Melania Trump azakorana na Board of Peace yashinzwe n’umugabo we, bitewe n’impungenge ko bashobora kugongana mu nshingano zo kubungabunga amahoro. Ariko Melania Trump avuga ko ibyo bitazaba ikibazo.

Melania Trump, w’imyaka 55, yashakanye na Donald Trump mu 2005, bafitanye umwana umwe, Baron, wavutse mu 2006. Uyu mwanya muri ONU ni wo mwanya ukomeye cyane Melania azagaragaramo mu rwego rwa politike.

Trump agiye kuyobora akanama gashinzwe amahoro ka Loni (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *