AmakuruImyidagaduro

Nyuma y’imyaka myinshi arwaye, Celine Dion agiye kugaragara ku rubyiniro

Nyuma y’imyaka ine ahanganye n’indwara ikomeye yamugizeho ingaruka zirimo no gutakaza neza ijwi rye no kugorwa no kugenda, umuririmbyi Celine Dion yatangaje ko agiye kongera gusubira ku rubyiniro.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo z’amarangamutima nka My Heart Will Go On na Because You Loved Me, ateganya gukora ibitaramo 10 bizabera muri Paris La Défense Arena, inzu yakira abantu bagera ku 40,000. Ibi bitaramo bizaba mu kwezi kwa Nzeri n’Ukwakira uyu mwaka.

Yabitangaje ku munsi yizihizaga isabukuru y’imyaka 58, agaragaza ko kongera kuririmba ari kimwe mu byamushimishije cyane mu buzima bwe. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko kugaruka kwe ari “impano ikomeye cyane” kuri we.

Yagize ati: “Nditeguye, ndumva meze neza kandi mfite imbaraga. Ndanezerewe cyane nubwo mfite ubwoba buke, ariko nkomeje kwita ku buzima bwanjye”.

Yanashimiye abafana be ku rukundo n’inkunga bakomeje kumwereka mu bihe bikomeye, avuga ko buri munsi yagiye yumva amasengesho ya bo n’ubwitange bamugaragarije.

Mu mwaka wa 2022, Celine Dion bamusanzemo indwara idasanzwe yitwa Stiff Person Syndrome, ifata ubwonko igatuma imikaya igagara kenshi.

Nubwo yari yagerageje kugaruka mu 2024 yumva ameze neza, nyuma yaje kongera kuremba.
Yaherukaga kugaragara ku rubyiniro mu gitaramo cyabereye muri Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa 8 Werurwe 2020.

Céline Dion yaherukaga ku rubyiniro mu 2020 (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *