AmakuruPolitiki

Putin avuga ko abona intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine ishobora kuba iri hafi kurangira

Umukuru w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko abona intambara igihugu cye gihanganyemo na Ukraine ishobora kuba iri hafi kurangira. Ibi yabivuze mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma ya parade ya gisirikare yabaye mu birori byo kwizihiza intsinzi y’Abasoviyeti mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose.

Putin yavuze ati: “Nibaza ko iki kibazo kiri hafi kurangira,” ashaka kuvuga icyo Uburusiya bwita “igikorwa cya gisirikare cyihariye” muri Ukraine. Muri icyo kiganiro kandi yanenze inkunga Amerika n’ibihugu by’Uburayi bikomeje guha Leta ya Ukraine.

Parade ngarukamwaka yabereye ku kibuga cya Place Rouge i Moscow ntiyagaragayemo imodoka nyinshi za gisirikare n’ibisasu bya misile nk’uko byari bisanzwe bikorwa. Ibi byatewe n’impungenge z’umutekano, kubera ubwoba bw’uko Ukraine yashoboraga kugaba ibitero bya drones muri ako gace.

Agahenge k’intambara kagezweho ku munota wa nyuma hagati y’Uburusiya na Ukraine, ku buhuza bwa Perezida w’Amerika, Donald Trump, kagabanyije impungenge z’uko hashoboraga kuba ibitero, bituma uwo muhango uba nta kibazo.

Aya magambo Putin yayatangaje nyuma y’amasaha make avuze ijambo rye ry’umunsi w’intsinzi, aho yashimangiye ko igihugu cye gikomeje gushyigikira iyo ntambara.

Muri iryo jambo, yavuze ko Uburusiya buri mu “ntambara nyakuri”, anita Ukraine “ingabo z’agasomborotso” zishyigikiwe kandi zihawe intwaro n’ibihugu byose bigize umuryango wa OTAN.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Putin yabajijwe ku nkunga Amerika n’Uburayi biha Ukraine maze avuga ati: “Abanyaburayi n’Abanyamerika bemeye gufasha Ukraine, bahita batangira guhangana n’u Burusiya kandi kugeza n’uyu munsi biracyakomeje. Ntekereza ko iki kibazo kizashira, ariko ni ikibazo gikomeye.”

Ingabo z’Uburusiya zafashe agace ka Crimée n’ibice bimwe byo mu Burasirazuba bwa Ukraine mu 2014, nyuma yaho mu 2022 zitangiza intambara ku gihugu cya Ukraine hose.

Putin yavuze kandi ko ashobora guhura na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky gusa igihe amasezerano y’amahoro azaba yamaze kugerwaho no kwemezwa.

Yagize ati: “Birashoboka ko twahurira mu kindi gihugu, ariko ibyo byaba gusa igihe amasezerano arambye azaba yamaze kugerwaho kugira ngo hasinywe inyandiko za nyuma. Icyo ni cyo cyaba intambwe ya nyuma.”

Putin yavuze ko yumvise Zelensky yiteguye guhura na we imbonankubone, ariko yongeraho ko “atari ubwa mbere yumvise ayo magambo.” Yanavuze ko ashobora kwemera ibiganiro bishya ku mutekano w’u Burayi, kandi ko umwe mu bantu yifuza ko byaganirwaho ari uwahoze ari Chancellor w’u Budage Gerhard Schröder.

Schröder azwi nk’inshuti ya Putin kuva kera, ndetse yagiye anengwa kubera imirimo yakoze mu bigo bya Leta y’u Burusiya bikora mu rwego rw’ingufu.
Mu cyumweru gishize, Perezida w’Inama Nkuru y’u Burayi António Costa yavuze ko bishoboka ko haba ibiganiro hagati y’u Burusiya n’u Burayi, kandi ko Zelensky ashyigikiye uwo mugambi. Nk’uko ikinyamakuru Financial Times cyabitangaje, Costa yavuze ko ari kuganira n’abayobozi b’u Burayi ku “buryo bwo kuzaganira n’u Burusiya igihe gikwiye nikigera.”

Muri ako gahenge k’intambara kahujwe na Amerika, Ukraine n’u Burusiya byemeranyije kurekurana imfungwa z’intambara 1,000 kuri buri ruhande. Ariko ku wa Gatandatu, Putin yavuze ko nta makuru aramenya ku ruhande rwa Ukraine ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda.

Ku nshuro ya mbere mu myaka hafi 20, nta bikoresho bya gisirikare byinshi byagaragaye muri parade yo kuri Place Rouge, ibintu u Burusiya bwari busanzwe bukoresha mu kwereka isi imbaraga zabwo za gisirikare.

Hari kandi abanyamakuru bake cyane ugereranyije n’uko byari bisanzwe, kuko ibitangazamakuru byinshi mpuzamahanga byimwe uburenganzira bwo kwitabira uwo muhango.

Putin (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *