AmakuruPolitiki

Nubwo umuhora wa Hormuz wafungwa, Trump arifuza guhagarika intambara – Ese bizashoboka?

Ikinyamakuru The Wall Street Journal cyatangaje ko Donald Trump yabwiye abamuri hafi ko ashaka guhagarika ibitero kuri Iran, kabone n’iyo umuhora wa Hormuz waba ugikomeje gufungwa.

Amakuru aturuka mu bayobozi bo mu butegetsi bwe agaragaza ko Trump n’itsinda rye basanze kugerageza gufungura uwo muhora w’ingenzi mu bucuruzi bwo mu nyanja bishobora gutuma intambara irushaho kumara igihe kirekire kurusha icyo bari barateganyije cy’ibyumweru bine kugeza kuri bitandatu.

Ahubwo, ubu ngo arimo gutekereza ku buryo bwo guhagarika imirwano nyuma y’uko ibikorwa bya gisirikare byangirije cyane ingabo za Iran zirwanira mu mazi ndetse n’ububiko bw’ibisasu bya misile.

Intego ikaba ari ugukomeza gushyira igitutu kuri Iran hifashishijwe dipolomasi, kugira ngo yemere kongera gufungura uwo muhora w’ingenzi w’ubucuruzi.

Igitangazamakuru BBC News cyabajije White House kuri aya makuru, maze gisubizwa ko harebwa ku byo Marco Rubio yatangaje kuri Al Jazeera.
Mu byo yavuze, Rubio yemeje ko umuhora wa Hormuz “uzafungurwa uko byagenda kose”.

Donald Trump (Ifoto: Getty Images)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *