Ubwongereza bwohereje indege n’ubwato bw’intambara mu muhora wa Hormuz
Ubwongereza bwatangaje ko bugiye kohereza drones, indege z’intambara ndetse n’ubwato bw’intambara mu gikorwa mpuzamahanga kigamije kurinda amato anyura mu Muhora wa Hormuz.
Minisitiri w’Ingabo w’Ubwongereza, John Healey, yabivuze ku wa Kabiri mu nama y’abaminisitiri b’ingabo yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya interineti.
Uyu mugambi uzifashisha uburyo bugezweho bwo gushakisha no gukuraho ibisasu byo mu mazi, ubwato butagira abapilote ndetse n’indege za Typhoon zizakomeza kugenzura ikirere.
Ibihugu birenga 40 ni byo biri muri iki gikorwa, aho Healey yavuze ko kizatangira igihe umutekano uzaba umeze neza.
Hashize amezi Iran igenzura Umuhora wa Hormuz, umwe mu mihora ikoreshwa cyane ku isi mu gutambutsamo amato atwara peteroli, nk’uburyo bwo kwihorera ku bitero yagabweho na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Israel.
Ku ruhande rw’Amerika, yashyizeho ibihano bikomeye ku byambu bya Iran mu rwego rwo guhatira Tehran kwemera ibyo isaba, ibintu byarakaje cyane Iran.
Hafi 20% bya peteroli na gazi ikoreshwa ku isi binyuzwa muri uwo muhora w’ingenzi, kandi kuba ushobora gufungwa byatumye ibiciro bya peteroli bizamuka ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo kuva muri Mata habayeho agahenge hagati y’Amerika na Iran, Perezida Donald Trump yavuze ko ako gahenge “kari hafi kurangira.”
Impande zombi zakomeje gushinjanya kugaba ibitero muri uwo Muhora wa Hormuz.

