Ubutumwa bwa Tshisekedi nyuma y’uko RDC ibonye itike y’igikombe cy’isi cya 2026
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Antoine Félix Tshisekedi Tshilombo, yashimiye byimazeyo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru izwi nka Léopards nyuma yo kubona intsinzi ikomeye yayihesheje itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi.
Iyi kipe yatsinze iya Jamaica izwi nka Reggae Boyz ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka ihuza imigabane (intercontinental playoffs), wabereye i Guadalajara muri Mexico.
Léopards yitwaye neza itsinda igitego 1-0, mu mukino wari ukomeye kandi uhanganye cyane.
Iyi mikino ya kamarampaka yakinwe hagamijwe gushaka amakipe yuzuzanya umubare w’azitabira Igikombe cy’Isi cya 2026, aho amakipe yitwaye neza ariko atabonye itike binyuze mu majonjora asanzwe ahabwa andi mahirwe yo guhatanira imyanya isigaye.
Iyi ntsinzi ifite amateka akomeye kuko itumye RDC igaruka mu Gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka irenga 50 itarabasha kubona iyi tike, ibintu byari inzozi ku Banye-Congo ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.
Perezida Tshisekedi yavuze ko uretse kuba ari intsinzi mu mukino, uru rugendo rugaragaza ubufatanye, umurava n’ubwitange byaranze abakinnyi. Yongeyeho ko iyi ntsinzi igira uruhare mu gukomeza ubumwe n’ubwiyunge bw’abaturage b’iki gihugu.
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X, yakomeje ashimangira ko igihugu cyose gikwiye kwitegura neza irushanwa rikomeye riteganyijwe muri Kamena 2026, aho Léopards izaba ihagarariye RDC ku rwego rw’Isi.
Iyi ntsinzi ikomeje kwandikwa mu mateka nk’intsinzi idasanzwe yasubije icyizere abakunzi b’umupira w’amaguru ba RDC, nyuma y’imyaka myinshi bategereje kongera kubona ikipe ya bo mu mikino y’Igikombe cy’Isi.
