AmakuruImikinoSports

Miliyoni 7Frw ku mukinnyi , abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi bashimiwe

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, bashimiwe nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya FIFA Series 2026 yabereye mu Rwanda aho buri mukinnyi yahawe Miliyoni zisaga 7 z’amafaranga y’u Rwanda nk’Agahimbazamusyi.

Amafaranga ikipe y’igihugu yari isanzwe ihabwa yarongerewe cyane kuko ubusanzwe bahabwaga milliyoni zirenga gato Ebyiri, nyuma yo gutsinda ariko ku ngoma ya Shema Ngoga Fabrice uyoboye FERWAFA, yahisemo kongera aka gahimbazamusyi mu rwego rwo kubongerera imbaraga.

Kuri ubu biravuga ko abakinnyi bose b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, bahawe Miliyoni zisaga 7 z’amafaranga y’u Rwanda z’agahimbazamusyi babashimira uko bitwaye muri FIFA Series.

Ibitangazamakuru birimo Umuseke bivuga ko ibyakorewe buri mukinnyi ni nako babikoze ku bagize Staff y’ikipe.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, nyuma yo kwitwara neza igatwara igikombe cya FIFA Series 2026 yahise izamukaho imyanya ibiri ku rutonde rw’Agateganyo rwa FIFA kuko ubu iri ku mwanya wa 128 ivuye ku mwanya wa 130.

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi bashimiwe (photo: internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *