AmakuruUbuzima

Inkongi y’umuriro yibasiye iduka ryo mu isoko rya Nyarugenge, ibicuruzwa byinshi birahatikirira

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko inkongi y’umuriro yibasiye iduka ricururizwamo ibicuruzwa bitandukanye riri mu isoko rya Nyarugenge, ariko igice kinini cya byo kigatabarwa kitarashya.

Iyi nkongi yabaye mu ijoro ryo ku wa 13 Mata 2026, ahagana saa tatu n’igice z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yavuze ko iyi nkongi yatewe n’imirimo yo gusudira yakorerwaga kuri iryo duka. Yasobanuye ko ibishashi byavuye muri iyo mirimo byaguye mu bubiko bwari burimo ibicuruzwa byinshi birimo amasabune, amavuta yo guteka n’ibindi, maze umuriro urafatwa.

Abaturage bafatanyije n’abashinzwe kuzimya inkongi bahise batabara, bituma umuriro uzimwa utarakwirakwira cyane.

Nubwo bimeze bityo, igice cyari kirimo amasabune, amavuta yo kurya, impapuro z’isuku n’isukari cyarahiye, ariko ibindi bicuruzwa byinshi birarokoka ndetse umuriro ntiwarenga imbibi z’iryo duka.

Polisi yavuze ko nyir’iduka yari yarashinganishije ibicuruzwa bye, kandi n’isoko ubwa ryo rifite ubwishingizi. Ibi bivuze ko ashobora kwishyurwa ibyangiritse ku nyubako, ariko ibicuruzwa byo bikaba byamaze kwangirika.

Agaciro k’ibyangiritse ntikaramenyekana, ariko Polisi yibukije abantu kwitwararika mu gihe bakora imirimo ishobora guteza inkongi, cyane cyane mu hantu hari ibicuruzwa byinshi.

Yanashishikarije abacuruzi bose gushaka ubwishingizi, kuko ibyago bishobora kubageraho batabiteguye.

Ifoto ya kizimyamoto ya Polisi ubwo yari ije kuzimya inkongi (Ifoto: Igihe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *