Nyuma y’imyaka irenga 30, Isirayeli na Libani bagiranye ibiganiro imbonankubone
Libani na Isirayeli batangiye ibiganiro bya mbere bya diplomasi byabaye imbonankubone nyuma y’imyaka irenga mirongo itatu, ibyo bikaba bigaragaza intambwe nshya mu gihe amakimbirane yo mu karere baherereyemo akomeje kwiyongera.
Ibyo biganiro byayobowe n’Umunyamabanga wa Leta w’Amerika, Marco Rubio, bifatwa nk’intambwe yitondewe ariko ifite akamaro mu kugabanya ubushyamirane bufitaniye isano n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Irani.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’Amerika, impande zombi zumvikanye ku gukomeza ibiganiro, nubwo hataramenyekana igihe n’aho bizabera. Isirayeli yongeye gushimangira umugambi wa yo wo kwambura intwaro imitwe yose itari iya Leta, aho yibanze cyanecyane kuri Hezbollah, mu gihe Libani yasabye ko habaho guhagarika imirwano byihuse kugira ngo hafatwe ingingo zo gutabara abasivile bamerewe nabi.
Ibyo biganiro bibaye mu gihe ibintu bitoroshye na gato. Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu, abantu barenga 2,000 bamaze kwicwa muri Libani, mu gihe hafi miliyoni imwe y’abanyagihugu bahunze. Muri icyo gihe, nubwo ibiganiro byaberaga i Washington, havuzwe ibitero byinshi bya Hezbollah byagabwe kuri Isirayeli, bituma mu majyaruguru hatangazwa impuruza y’akaga.
Umukuru w’igihugu cya Libani, Joseph Aoun, yagaragaje icyizere ko ibyo biganiro bishobora kuba intangiriro yo kugabanya imibabaro y’abasivile, cyanecyane abari mu majyepfo y’igihugu. Ariko rero, Hezbollah yateye utwatsi ibyo biganiro byose itagize uruhare muri byo, bikaba byerekana ko urugendo rwo kugera ku mahoro rukiri rurerure kandi rutoroshye.
Nubwo hataramenyekana neza aho ibyo biganiro bizabera, biragaragaza igerageza ryo gusubizaho ibiganiro hagati y’izo mpande ebyiri inyuma y’imyaka myinshi zitavugana.


