AmakuruPolitiki

Amabanga mashya ku mutekano wa RDC: Tshisekedi yakiriye intumwa ya Loni mu biganiro bikomeye ku ruhare rwa MONUSCO

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yagiranye ibiganiro by’akazi n’intumwa nshya y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri RDC akaba n’Umuyobozi wa MONUSCO, James Swan, mu biganiro byibanze ku buryo bwo gushyira mu bikorwa inshingano nshya uyu mutwe wahawe.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa RDC, ibiganiro byagarutse cyane ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inama y’Umutekano ya Loni, cyane cyane umwanzuro wa 2808 n’uwa 2773, ishyiraho inshingano nshya za MONUSCO mu bijyanye n’umutekano n’imikorere ku butaka bwa Congo.

Iyi myanzuro isaba MONUSCO gutanga inkunga ifatika mu gushyira mu bikorwa uburyo bwo kugenzura no gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge ku mirwano (cessez-le-feu) kari karemeranyijwe i Washington n’i Doha hagati y’ingabo za leta ya Kinshasa na M23. Ibi bigamije gufasha mu kugarura ubuyobozi bwuzuye bwa Leta ku butaka bwose bwa RDC kuko hari ibice bigenzurea na AFC/M23 mu burasirazuba bw’igihugu.

Byongeye kandi, MONUSCO isabwa kugira uruhare rukomeye mu gusenya inzego zose z’ubuyobozi butemewe n’amategeko zashyizweho mu bice bivugwa ko biri mu maboko y’ingabo z’amahanga, hagamijwe gusubiza ubusugire n’ubwigenge bwa Congo.

Ibiganiro hagati ya Perezida Tshisekedi na James Swan bigaragaza ubushake bwo gukomeza ubufatanye hagati ya Leta ya RDC na Loni, mu rwego rwo gushakira amahoro arambye igihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano, cyane cyane mu burasirazuba bwa cyo.

Perezida Tshisekedi ari kumwe n’Umuyobozi mushya wa MONUSCO (Ifoto: Urubuga X rw’ibiro bya perezida wa RDC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *