Polisi yafashe umusore wagaragaye mu mashusho yiba mudasobwa 2 muri centre de santé ya Buyoga
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umusore wafashwe na camera z’umutekano za centre de santé ya Buyoga yiba mudasobwa ebyiri z’iki kigo cyo mu karere ka Rulindo.
Bivugwa ko uyu musore witwa Dufitimana Lameck yafatiwe mu karere ka Ngororero muri centre ya Kabaya bivugwa ariho yari ageze ahunga ubutabera.
Hari andi makuru avuga ko yari umwe bakozi bakora muri sosiyete icukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Rulindo.
Binyuze ku rubuga rwa X abantu batandukanye bashimiye Polisi y’u Rwanda kubera akazi yakoze nyuma y’iminsi ibiri gusa ubu bujura bugarutsweho ku mbuga nkoranyambaga.
Umunyamakuru Angeli Mutabaruka yanditse agira ati “Big up @Rwandapolice,Akazi mwakoze mufata iki gisambo cyitwa Dufitimana Lameck mu minsi ishize cyibye imashini 2 i Buyoga kuri Centre de Santé ni inyamibwa.”


